Print

Mu gihe abandi bakumbura Capati z’ i Nyambirambo ,Miss Colombe icyo akumbuye kiratangaje

Yanditwe na: Muhire Jason 23 April 2018 Yasuwe: 6070


Nyampinga w’ u Rwanda mu mwaka wa 2014 Akiwacu Colombe ,kuri ubu umaze imyaka 2 mu gihugu cy’ubufaransa aho akomeje amasomo ye muri kaminuza mu masomo y’ibijyanye n’ikoranabuhanga ryagutse mu bucuruzi (Markerting General ) yatangaje ko akunda kurya cyane ndetse ko akumbuye isombe gusa bikaba akarusho aritekewe n’ umubyeyi we ( Nyina).

Ibi bije nyuma yuko uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’ u Rwanda mu mwaka wa 2014 abajijwe byinshi kuri amwe mu mafoto akunze gushyira ku mbuga nkoranyamabaga arimo gukora siporo zitandukanye aho yatangaje ko ari bimwe mubyo akunda gukora mu buzima bw’ buri munsi ndetse ko yabikoze kuva ataritabira irushanwa rya Nyampinga w’ u Rwanda.

Abajijwe igihe azagarukira mu Rwanda yasubije ko ataramenya neza igihe gusa ko bizaterwa n’ igihe azarangiriza amasomo ye muri kaminuza mu bufaransa.


Comments

Jean paul 23 April 2018

Ntangazwa ibobavuga ngo barakumbuye batashye hari uwabazirikiye ishyanga