Print

Urutonde rw’abakobwa baryamanye na Ali Kiba mbere yuko arongora Aminah rwashyizwe ahabona (AMAFOTO)

Yanditwe na: Muhire Jason 22 April 2018 Yasuwe: 10346

Ikinyamakuru cya Tuko gikorera mu gihugu cya Kenya cyashyize hanze urutonde rw’abakobwa 4 bakomoka mu bihugu 2 birimo Kenya na Tanzania bose bakundanye na Ali Kiba ndetse hakaboneka n’ibimenyetso bishimingira ko baryamanye na Ali Kiba mbere yuko uyu musore afata umwanzuro wo kwiyegurira umukobwa umwe bagakora ubukwe .

1.Jokate Mwogelo

Jokate ndetse na Ali Kiba bakundanye mu ibanga rikomeye gusa mu bazi umubano wabo bemezaga ko ntakabuza bazibanira akaramata gusa byarangiye Ali Kiba ahisemo kubana akaramata n’Aminah , amakuru kandi aturuku muri Kenya avugako uyu mukobwa yakundanye na mucyeba we Diamond mbere yuko akundana na Ali Kiba .

2.Rahima

Rahima Feisal wavuzwe mu rukundo na Ali Kiba igihe kinini bivugwa ko uyu mukobwa yanatwitiye Ali Kiba gusa umwana akamwihakana , ibi bikaba byaremejwe n’amwe mu mafoto atandukanye bombi basakaje kuri interinete bambaye mu buryo budasanzwe aho bamwe bacyetse byinshi birimo kuba bari bamaze gukora urukundo .

3.Dorothea Caroline

Caroline yamenyekanye bwa mbere mu Itangazamakuru ubwo hakwirakwizwaga amakuru atandukanye avugako uyu mukobwa yakundanye na Ali Kiba amaze kubyara abana 4 ku wundi mugabo bari barashakanye gusa kubera kutumvikana hagati yabo Caroline areka umugabo we yisangira Ali Kiba nubwo gutandukana kwabo hatamenyekanye impamvu yabiteye.

4. Bridget Achieng

Bridget Achieng wavuzwe mu rukundo n’umuhanzi Ali Kiba igihe kinini binavugwa ko uyu mukobwa kubera uburyo yamukundaga byatumye yiyandika izina rya Ali Kiba ku mubiriwe kugirango amwereke ko amukunda gusa benshi ntibamenye iherezo ry’ urukundo rwabo bombi .