Print

Sergeant Hakizimana yakatiwe imyaka 10 azira gusesagura amasasu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 23 April 2018 Yasuwe: 2763

Uyu musirikare warindaga ikigo cya gisirikare cya Katindo mu mugi wa Goma muri Nord-Kivu yarashe mu kirere urufaya rw’ amasasu nta mpamvu.

Nta muntu yishe nta n’ ikintu yangije gusa ngo byateye ubwoba abaturage batuye hafi y’ iyo nkambi nk’ uko babitangarije Radio Okapi Umuryango ukesha iyi nkuru.

Mbere y’ uko agezwa imbere y’ urukiko akanama ka gisirikare kamubashije ibyo yakoze kamushinja uburangare no kutita kubo ashinzwe kurinda avuga ko atari ameze neza.

Yasabye ko bamujyana kwa muganga bakamupima, urukiko rubitera utwatsi ahubwo rumukatira imyaka 10 y’ igifungo.

Me Elie Katumwa, wunganira mu mategeko Sergeant Hakizimana yavuze ko bagiye kujuririra iki cyemezo cyafashwe n’ urukiko rwa gisirikare rwa Goma.