Print

Umwamikazi w’ Ubwongereza Queen Elizabeth yasutse amarira mu birori by’isabukuru ye

Yanditwe na: Muhire Jason 23 April 2018 Yasuwe: 1780


Umwamikazi w’ Ubwongereza Queen Elizabeth yavutse taliki ya 21 Mata 1926 . Ibirori bwo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko ibirori byabereye mu mujyi wa London mu nyubako izwi cyane kandi ikoreshwa n’abakomeye yitwa Royal Arbet Hall ,umuhango witabiriwe n’abahanzi batandukanye ,abacuranzi ,ndetse n’amakorari hiyongeyeho n’ibyamamare bikina cinema .

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya vulture cyavuze ko ubwo Queen Elizabeth yinjizwaga ahabereye uyu muhango yatunguwe cyane amarira y’ibyishimo amubunga mu maso gusa kubera ibineza neza aramyenyura asuhuza umuryango we ndetse n’ inshuti ze zose zamuteguriye igitaramo cyo kumutungura ku munsi w’isabukuru ye.

Mu ijambo rya Queen Elizabeth yashimiye abantu bose bafashe umwanya wabo bakifatanya nawe mu ijoro ryo kwizihiza isabukuru ye ndetse yongera ho ko Imana yonyine ariyo yazabahemba kubera igikorwa cy’indashyikirwa kigaragaza urukundo bamukoreye.

Ibi birori byasojwe n’abahanzi bakunzwe mu myaka yashyize barimo Shaggy ndetse na Korari zaje kumuririmbira.