Print

Umwana w’imyaka 6 yafashwe ku ngufu n’umugizi wa nabi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 April 2018 Yasuwe: 994

Uyu mugizi wa nabi yanize uyu mwana ndetse amukomeretsa ku mutwe,mu ijosi,mu maso no mu myanya y’ibanga byatumye ajyanwa igitaraganya kwa muganga, none ubuzima bwe buri habi.

Abahindi bamaganye ihohoterwa rikomeje gukorerwa abana bari munsi y’imyaka 6

Ubwo uyu mugizi wa nabi yabonaga uyu mwana,yamwinjije mu kigo cy’amashuli cya Odisha’s Cuttack giherereye mu gace kitwa Jagannathpur ababyeyi be batuyemo, amufata ku ngufu habura uwamutabara kuko atashoboraga kuvuza induru.

Ubwo uyu mwana yajyaga kugura biscuits,ababyeyi be barategereje baraheba niko guhamagara polisi bafatanya kumushaka gusa babangamirwa n’umuriro wari wabuze mu gace,bamubona ari kuvirirana cyane.

Polisi yataye muri yombi umusore w’imyaka 25 ukekwaho iki cyaha ndetse kiramutse kimuhamye yahanishwa igihano cy’urupfu .

Leta y’ubuhindi iherutse gutora itegeko ryemeza igihano cy’urupfu ku muntu wese ufashe ku ngufu umwana uri munsi y’imyaka 12.

Abahindi benshi biganjemo abagore bari mu myigaragambyo yo kwamagana ifatwa ku ngufu ry’abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 10, cyane ko ibi byaha bimaze gufata indi ntera mu Buhindi.


Comments

Nsabimana j.claude 24 April 2018

yewe uyumwana arababaje arikose uyumusore yariwe yabyifatamogute gusa uyumwana bamuhemukiye Pag 6