Print

Umugore yakase igitsina cy’umukunzi we akoresheje icyuma gitunganya ubusitani

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 April 2018 Yasuwe: 1349

Nkuko uyu mugore yabyemereye abanyamakuru bo muri Argentina,yababajwe n’uko uyu wahoze ari umukunzi we yafashe amashusho bari gusambana ayereka inshuti ze zirangije ziyakwirakwirakwiza muri rubanda.

Fernandez ubwo yari amaze gukatwa igitsina n’umukunzi we

Brenda Barattini yavuze ko yubikiriye uyu wahoze ari umukunzi we witwa Sergio Fernandez asinziriye ahita afata uyu mukasi utunganya ubusitani, amukata ubugabo gusa atabuciye ahubwo yamukomerekeje cyane.

Yagize ati “Nakase igitsina cye ariko sinagikuyeho.Naramukomerekeje gusa.Mbonye amaraso menshi yavaga ku gitsina cye nagize ubwoba nsaba ubufasha.”

Barattini yavuze ko yababajwe bikomeye ni uko uyu yafataga nk’umukunzi we,yafashe amashusho yabo bari gusambana akayashyira ku karubanda kandi ibyo bakoze barabikoreye mu bwihisho.

Uyu mugabo yahise ajyanwa kwa muganga gusa yari yatakaje amaraso menshi ku buryo bwateye abaganga ubwoba.


Comments

Kabare 24 April 2018

Abantu baryamana batarashakanye officially,ntimukabite ngo ni "umukunzi we".Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe gusa umuntu tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nibyo bita “Spiritual Myopia”. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Igihano cy’abanyabyaha,ni urupfu rwa burundu nta kuzuka.Soma Abaroma 6:23.