Print

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwihanije Minnaert utangiye kwivanga mu kazi adashinzwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 April 2018 Yasuwe: 4825

Ku munsi w’ejo nibwo havuzwe ko uyu mutoza yashakaga kwirukana Nkunzingoma Ramadhan utoza abazamu, kubera ko batumvikanye mu mukino wabahuje na Kiyovu Sports byatumye amubwira amagambo mabi yatumye atitabira umuhango wo gusangira n’abakinnyi wari wateguwe na Vision Club.

Ramadhan (uri hagati) wavuzweho kwirukanwa na Minnaert yagarutse mu kazi ke

Muri iyi nama yari iyobowe n’umunyamabanga wa Rayon Sports Itangishaka Bernard,bihanije uyu mubiligi kubera ibyari byatangajwe n’ibinyamakuru ko yirukanye Ramadhan bamusaba kwita ku kazi ke aho kwivanga mu bitamureba.

Minnaert yasabwe kumvikana n’abo bakorana ndetse agakomeza gushyira ikipe mu murongo mwiza utuma itwara ibikombe.

Ramadhan yagarutse mu kazi ke ndetse uyu munsi yagaragaye mu myitozo yo kwitegura umukino w’igikombe cy’Amahoro Rayon Sports ifitanye na Etincelles FC I Rubavu ku munsi w’ejo.

Kuva Minnaert yagera muri Rayon Sports,yavuzweho guteza umwuka mubi mu bakinnyi aho hari bamwe batangiye gushyirwa hanze ndetse abandi banenga uburyo yatangiye kujya abakinisha.

Nubwo Minnaert ari gukora neza akazi ke,ntiyishimiwe n’abatoza bakorana kubera kutumvikana nabo ndetse bivugwa ko atumva inama bamugira aho benshi bavuga ko ashaka kwirukana abahawe akazi na Karekezi bose.