Print

Uko imbuga nkoranyambaga zirutana mu gukoreshwa ku isi hose mu mwaka wa 2018

Yanditwe na: Muhire Jason 24 April 2018 Yasuwe: 1391

Facebook

Yashyizwe na Mark Zuckerg ndetse ishirwa ahagaragara mu mwaka wa 2004 aho yatangiye ikoreshwa n’abanyeshuri bo muri kaminuza ya Harvard nyuma Itangira gukoreshwa n’abantu bari hejuru y’ imyaka 13. Mutarama 2018 nibwo byatangajwe ko Facebook imaze gufungurwaho konte zirenga miriyari 2.13 aho kumunsi uru rubuga rukoreshwa n’abasaga miriyoni 1.4 ku munsi .ikindi nuko ishyirwaho amafoto asaga miriyoni 300 z’abashyiraho amafoto.

Youtube

Urubuga rwa Youtube kuri ubu rumaze kugira abantu bangana na Miriyari 1.5 barukoresha,mu gihe ku munsi rusurwa n’abarenga Miriyoni 30 .rwashinzwe mu mwaka w’ 2005 aho ku ruza ku mwanya wa Kabiri mu mbuga nkoranyambaga zikunzwe kandi zikoreshwa cyane.

Instagram

Imaze gufungurwaho konte zigera kuri miriyari 800 z’abakoresha Instagram bashyiraho amafoto ndetse n’amashusho , uru rubuga rwashinzwe na Mike Kriger ndetse na Kevin Systrom mu mwaka wa 2010 aho rwashyiriweho abantu bifuza gusakaza amafoto ndetse n’amashusho mu buryo bworoshye.

Whatts App

Ikoranabuhanga rikoreshwa muri telephone njyendanwa rifite abagera kuri Miriyari 700 bakoresha neza iri koranabuhanga ryifashisha Telefone.

Twitter

Urubuga rukorera kuri interinet benshi bita ko rukunzwe n’abantu biyubashye rubarizwaho miriyoni 330 z’abakoresha uru rubuga , aho umunsi umwe rukoreshwa n’abarenga miriyoni 100 , aho rwashinzwe na Jack Dorsey, Biz Stone ndetse na Evan Williams muri Mata 2007.

Snapchat

Ni rumwe mu mbuga zikoresha ku mbuga za interinet muri telephone njyendanwa ,aho rumaze gufungurwaho konte miriyoni 301 aho ku munsi rusurwa n’abarenga miriyoni 178 mu gihe rwafunguwe mu mwaka wa 2011.

LinkedIn

Kuri ubu rubarizwaho abasaga miriyoni 200 aho ku munsi rusurwa n’abantu 546 ku munsi mu gihe rwafunguwe mu mwaka wa 2002 rushirwa ku mugaragaro mu mwaka wa 2003 .

Pinterest

Pinterest kuri ubu ibarizwaho abarenga miriyon 200 aho ku munsi isurwa na abarenga miriyoni 70 , mu gihe rwashinzwe muri 2010 na Evan Sharp, Ben Silbermann ndetse na Paul Sciarra.