Print

Kagere Meddie nawe yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 April 2018 Yasuwe: 1153

Uyu rutahizamu umaze imyaka 4 yose ashaka ubwenegihugu yashyize arabubona,bishimisha benshi mu banyarwanda bifuzaga kongera kubona uyu rutahizamu uri mu beza muri Kenya.

Kagere Meddie yarahiriye kuba umunyarwanda nyawe uyu munsi,nyuma yo guciikanwa ku munsi w’ejo kubera ikibazo cy’indege imukura muri Kenya yamutengushye.

Kagere wageze mu Rwanda muri 2006 yakiniye amakipe atandukanye nka; ATRACO FC, Kiyovu sports, Mukura VS, Police FC na Rayon sports yavuyemo yerekeza hanze y’ u Rwanda.

Kagere yiyongereye kuri Peter Otema,Lomami Andre,Lomami Marcel na Cyiza Hussein babonye ubu bwenegihugu ku munsi w’ejo.