Uyu mugabo wishe uyu mukunzi we mu mwaka ushize amwiciye mu cyumba bararagamo nkuko byatangajwe n’umushinjacyaha.
Noden wishwe n’umukunzi we
Ubwo bari baryamye,uyu mugabo yakubise umukunzi we babanaga mu nzu yabo iherereye ahitwa Marazion, Cornwall, mu Bwongereza.
Umushinjacyaha yavuze ko iki cyaha cyakozwe muri Mutarama umwaka ushize ubwo uyu Lowe yakubitaga uyu mukunzi we babanaga mu nzu akoresheje ibuye n’inkoni y’icyuma aramwica arangije amujyana kumuta mu kimoteri.
Uyu mushinjacyaha yavuze ko amaraso y’uyu mugore yuzuye ku buriri ndetse n’ibi bikoresho yamwicishije byaragaragaye ubwo abashinzwe umutekano binjiraga muri iyi nzu uyu mugore yiciwemo.
Nyuma yo kwica uyu mugore,Lowe yatangiye kwandikira umuryango we ko yasanze umurambo we uryamye hasi,nabo bahamagara polisi isanga ariko bimeze.
Uyu Lowe n’uyu wahoze ari umukunzi we yishe,bari bazwiho gukoresha ibiyobyabwenge ndetse no kunywa inzoga nyinshi aho uyu mugabo yiteraga imiti yongera imbaraga.
birababaje Kweri aho umuntuyica umugore