Print

Mu mafoto reba urutonde rw’abahanzikazi nyarwanda 5 bari gukurura cyane igitsina gabo mu mwaka wa 2018

Yanditwe na: Martin Munezero 25 April 2018 Yasuwe: 6926

Ikinyamakuru cy’umuryango.rw twababashije kubakusanyiriza zimwe mu mpamvu nyirizina zitandukanye zishobora gutera umuhanzikazi gukundwa no gukurikiranwa cyane kw’ibikorwa byabo.

Mu bintu bishobora gutuma umuntu akwiyumvamo nk’umuhanzikazi, bisaba kuba ufite ijwi riryoheye amatwi kandi rikabasha kuba ryakurura uryumvise. Nyamara n’ubwo bimeze bityo, ngo biba akarusho iyo nyiri iryo jwi cyane cyane nko ku bakobwa, afite isura nziza ibasha gukurura umubonye, akumva aramwishimiye.

Nyuma yibyo byose tukaba twifuje kubagezaho abahanzikazi batanu baza ku myanya y’imbere mu bahanzikazi nyarwanda dusanzwe tumenyereye tugendeye kubyo twababwiye haruguru:

5. Ku mwanya wa Gatanu haje umuraperikazi Oda Paccy

4. Queen Cha ubu wanagiye mu irushanwa rya Guma Guma ku nshuro ye ya kabiri ni we uza ku mwanya wa kane kuri uru rutonde

3.Princess Pricillah ubu unabarizwa Ku mugabane wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaje ku mwanya wa Gatatu

2.Butera Knowless utarahwemye kuvugwaho cyane mu muziki nyarwanda akiri umukobwa,n’aho abereye umugore wa Ishimwe Clement bakaba baranabyaranye umwana wabo w’umukobwa wahawe izina rya Or,Ntibimubuza kuba agifite uburanga butuma aza ku mwanya wa Kabiri .

1. Abantu benshi bashobora gutungurwa n’uko ku mwanya wa mbere haje umukobwa ubu uri kuzamuka mu buryo bwihuse mu ruhando rwa muzika Nyarwanda ndetse nawe ubwe utagira ipfunwe ryo kwivugira ko afite uburanga,Uwo nta wundi ni Marina wavuzwe mu rukundo n’umuhanzi The Ben, nyuma y’uko bivugwa ko banakoranye indirimbo.


Comments

Byukusenge jules 25 April 2018

ariko koko izi mukorogo za marina zakuruye uwuhe mugabo? pacy se we?