Print

Umupolisi yiyahuye kubera ideni riremereye yari afitiye banki

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 April 2018 Yasuwe: 1104

Uyu mupolisi yasanzwe mu nzu ye yimanitse mu mugozi wari ufashe ku gisenge cy’inzu ye iherereye mu gace kitwa Manyatta muri Kisumu.

Omondi yiyahuye mu ijoro ryo ku wa kabiri,nyuma yo kubura ubwishu bw’ideni yari afitiye banki ndetse umushahara we wafatirwaga.

Uyu mupolisi asize umugore n’umwana umwe gusa umunsi afata umwanzuro wo kwiyahura yari yabohereje mu kandi gace kugira ngo yimanike ntawo kumutabara uri hafi.

Umwe mu bapolisi bakoranaga yatangaje ko yagiye kumusura mu biro bye agasanga urugi rufunguye ndetse ntiyigeze yitaba telefoni ye.