Print

Sudani y’Amajyepfo: Abaguverineri n’abaminisitiri bari gukorera munsi y’ibiti

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 April 2018 Yasuwe: 683

Mu kiganiro Minisitiri w’itangazamakuru muri iki gihugu yagiranye na Eye Radio yatangaje ko ibiro byabuze ndetse mu gihe bategereje ko Leta yuzuza inyubako bagomba gukomereza akazi kabo munsi y’ibiti.

Yagize ati “Aba minisitiri n’aba guverineri bose bari gukorera munsi y’ibiti kuko nta biro dufite gusa birimo kubakwa mu minsi iri imbere bizaboneka.”

Uretse ibiro,bamwe mu baminisitiri badafite ubushobozi bagenda n’amaguru bagiye ku kazi kuko let anta modoka yabahaye zibageza ku kazi.

Uyu mu minisitiri yavuze ko mu bihe by’imvura akazi gahagarara ndetse abayobozi bahita bitahira mu rugo.

Bamwe mu baturage batanze inkunga yo kubaka ibiro by’abayobozi ndetse biravugwa ko mu mpera z’ uyu mwaka biraba byuzuye.

Ku munsi w’ejo nibwo hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto ya guverineri wa Gok witwa Madhang Majok Meen ari munsi y’igiti ategereje kwakira abaturage.