Print

Whatsapp yazamuye imyaka umuntu agomba kuba yujuje ngo yemererwe kuyikoresha

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 April 2018 Yasuwe: 1134

Ni mu gihe umwana utemererwaga gukoresha Whatsapp ari ufite imyaka iri munsi ya 13. Ubuyobozi bwa Whatsapp buvuga ko mbere y’ uko umuntu yemererwa gukoresha whatsapp azajya abanza kwemeza niba yujuje imyaka 16 y’ amavuko.
.
Ubu buyobozi buvuga ko byakozwe mu rwego rwo kubahiriza amategeko n’ amabwiriza y’ Iburayi yo kurinda amabanga y’ abakoresha izi mbuga nkoranyambaga (European General Data Protection Regulation (GDPR) law.)
Facebook yo isaba ko umwana uri munsi y’ imyaka 15 atagira ikintu atangaza umubyeyi we cyangwa umuntu umurinda atabimwemereye.

Kugeza ubu urubuga rwa WhatsApp rukoresha n’ abantu miliyari na miliyoni 500 (1.5 billion).

Mu bihugu bitari ibyo mu Burayi imyaka umwana agomba kuba afite ngo yemererwe gukoresha WhatsApp izakomeza kuba 13 ubundi burenganzira bufitwe n’ umubyeyi.

GDPR ni amabwiriza agenga amakuru y’ ubuzima bwite bwa muntu abitswe mu buryo bw’ ikoranabuha n’ uburenganzira bwo kuyasiba.

Amabwiriza y’ iburayi yamaze guha WhatsApp uburenganzira bwo guhuza amakuru ari kuri facebook nari kuri Whatsapp kugira ngo inoze serivise itanga kandi yongeye ibikorwa byayo byo kwamamaza.