Print

Uburusiya burimo gukora igisasu kitarigera kibaho ku isi cyo gutera Uburayi na Amerika

Yanditwe na: Martin Munezero 26 April 2018 Yasuwe: 2997

N’ubwo bimwe mu bihugu bikomeje kubuzwa gucura ibitwaro bya Kirimbuzi, Uburusiya bwo bwemeje ko burimo gukora igisasu karahabutaka gishobora kurimbura imigi kifashishije Tsunamis zikoze mu burozi.

Iki gisasu cyahawe akabyiniriro ka Doomsday machine, byemejwe na Perezida Putini ko imirimo yo kugicura irimbanyije.

Iki gitwaro kimeze nk’akato gato kitwara kagendera mu mazi hasi(sub marine) kikaba giashobora gutwara igisasu gifite ubukana bungana na Megatoni 100 z’ibiturika bikoze mu bumara bwa Nuclear.

Igisasu gifite ibiturika bingana gutya akaba ari cyo cyaba gifite ubukana bukomeye mu byabayeho byose ku isi ndetse ngo mu gihe cyaba giturikijwe kikaba cyatera imyuzure myinshi yo mu bwoko wa Tsunami.

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yemeje iby’aya makuru

Iki gitwaro kandi ngo gishobora kugenda ibirometero bigera ku 10,000 bivuze ko gishobora kuraswa i Burayi cyangwa muri Amerika kandi ntigishboora kubonwa kuri radar.

Igi gisasu ngo cyaba kizifashishwa mu kurasa inkengero z’imigi ikikije amazi magari cyangwa se amato ahagurukiraho indege ubusanzwe aba yibere mu nyanja


Comments

28 April 2018

hahahahahahahah ngo igisasu aba bameze nka babaturanyi ntavuze bati igisasu abanyamerica ntibavuga ibyabo ni bucece muri syrie baba barashotoye ngo barebe bwa buhangange burihe???? ese ubwo uziko abanyamerika ari ibigoryi kuburyo bicaye gusa ayinya nababwira iki icyo nzi nuko USA igikiyoboye naho abandi nukwayura gusa no kwirirwa bakubita abagore


MABYA 27 April 2018

Ariko ubwo ubaze ute wowe, 1,500,000,000,000 Rfw harimo amazu angana 33,333 imwe ifite agaciro ka 45,000,000 Rwf.

Uyagbanyije Abatuye u Rwanda bose banganya ntawurushije undi buri wese yabona:125,000,000 Rwf kuko turi wenda 12,000,000 hab.


MAZINA 26 April 2018

Russia,China na Amerika barimo gukora intwaro ziteye ubwoba (Arms Race).Amerika na Russia bafite atomic bombs zirenga 13 000 ,zishobora gutwika isi ikaba ivu mu kanya gato.Buli mwaka,Defense Budget ku isi yose ni hafi 1 700 billions USD.Nukuvuga + 1 500 000 000 000 000 RWF.Bisobanura ko buri munyarwanda yabona 138 000 000 000 RWF,bihwanye n’inzu zirenga 3 000,imwe ifite agaciro ka + 45 000 000 RWF.Kubera ko imana itakwemera ko abantu batwika isi yiremeye,irenda guhindura ibintu.Ku munsi w’imperuka uri hafi,imana izarimbura abantu bose barwana (Matayo 26:52;Yesaya 34:2),itwike intwaro zose (Zaburi 46:9), irimbure abantu bose bakora ibyo itubuza (Imigani 2:21,22).Nyuma isi izaba paradizo.