Peter Ndambiri Njagi ubusanzwe wugirije umuyobozi mukuru w’akarere ka Kirinyaga yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri taliki ya 24 kubera amashusho y’urukozasoni yaskaje kuri rubuga rwa Twitter.
Umuvugizi wa Police mu Ntara ya Kakamega yavuze ko Peter Ndambiri Njagi afungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Kirinyaga ashinjwa icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’ubusambanyi bivugwako yakoranye n’umugore w’abandi ,aramutse ahamwe n’iki cyaha akazakatirwa igihano cyo gufungwa ndetse agatanga n’ihazabu y’amafaranga.