Print

Umukobwa yasebeje umuhungu wamusabiye ko babana kuri Radio

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 April 2018 Yasuwe: 1648

Uyu musore yashatse gukoresha iturufu ryo kwitabaza icyamamare mu njyana ya Pop cyitwa Shawn Mendes uyu mukunzi we asanzwe afana cyane,ariko biranga biba iby’ubusa asebera ku karubanda.

Iki cyamamare nicyo cyashatse guhuza Rob na Rebecca

Uyu muhanzi niwe wahamagaye uyu mukobwa amubwira ko ari kumwe na Rob basanzwe bakundana ndetse ko yahoze amubwira ko amukunda ndetse yifuza ko babana.

Uyu mukobwa yabanje yaceceka,umuhanzi amusubiriramo ikibazo ndetse uyu mukunzi we Rob ahita amubwira ko ikiganiro kiri guca live kuri Radio.

Uyu mukobwa yagize uburakari bwinshi amubwira ko adakunda gushyirwa ku karubanda ndetse mu myaka 3 bamaze bakundana,ataribyo bintu akeneye.

Yagize Ati “Sintekereza Ko wankorera ibintu nkibi.Nakubwiye kenshi ko ndakunda gushyirwa ku karubanda none unshyize kuri Radio.Ese wowe ntawari gushobora kunsaba ko tubana utagiye kwitabaza abandi?”

Uyu mukobwa yahise akupa telefoni abari muri studio basigara bumiwe gusa bihanganisha uyu musore wari umaze guterwa indobo.

Uyu musore wari wamaramaje yahise ahereza uyu muhanzi urwandiko ruriho umuvugo yandikiye uyu mukobwa arusomera kuri Radio