Print

Perezida Alassane Ouattara ari mu Rwanda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 26 April 2018 Yasuwe: 1385

Biteganyijwe ko azatanga ikiganiro mu muhango wo guha igihembo cya Mo Ibrahim kizahabwa uwahoze ari Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf.

Umuhango wo gutanga iki gihembo muri uyu mwaka 2018 uzabera I Kigali mu mpera z’ icyumweru.

Perezida Ouattara yakiriwe n’ abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga n’ umuryango w’ Afurika y’ Iburasiraziba Louise Mushikiwabo.

Iyi minsi itatu izaba ari iy’ibiganiro bikomeye bizagenda bigaruka ku bibazo Afurika ifite, uyu mwaka hakazahabwa umwihariko kuri serivisi zitangwa ubuyobozi bwa leta muri Afurika.

Iyi ngingo izaganirwaho by’umwihariko ku wa Gatandatu, mu kiganiro kizitabirwa na Perezida Kagame, kikazayoborwa n’umuherwe Mohammed "Mo" Ibrahim ukomoka muri Sudani akaba n’Umwongereza, wakoreye ibigo byinshi by’itumanaho mbere yo gushinga icye, Celtel. Umutungo we ubarirwa muri miliyari 1.18 z’Amadolari ya Amerika.

Ingingo ya serivisi za leta irakomeye kuri uyu mugabane, kuko raporo y’uyu muryango ya 2018 igaragaza ko “22% by’abaturage ba Afurika bafite serivisi bagiye gusaba muri leta bavuze ko batanze ruswa, abenshi hari kuri polisi no mu nkiko.” Ruswa muri serivisi za leta muri Afurika ngo iza ku mwanya wa kabiri ku Isi, nyuma ya Aziya y’Epfo.

Iyi nama ya Mo Ibrahim Weekend izasozwa n’inkera idasanzwe izasusurutswa n’ibyamamare mu njyana Nyafurika, harimo Itsinda Sauti Sol ryo muri Kenya na Peter Okoye (wahoze muri P Square) wo muri Nigeria n’abandi bahanzi bakomeye bo mu Rwanda nka Riderman, Knowless, Phionah Mbabazi na Charly & Nina.