Print

Umusore n’umukobwa bafashwe bari gusambanira mu isomero

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 April 2018 Yasuwe: 5812

Ubwo benshi bari barangariye mu bitabo bari gusoma,umuhungu n’umukobwa w’inshuti ye bahise bajya kwihisha mu bitabo batangira gukora imibonano mpuzabitsina bafatwa n’ushinzwe kurinda iri somero ahita abasohora hanze.

Uyu muhungu n’umukunzi we bahise batuma ubuyobozi bw’iri somero bufata imyanzuro ikomeye yo kugura camera 8 zifite agaciro k’ibihumbi 3 by’amapawundi kugira zibafashe gucunga umutekano.

Umwe mu bakoresha iri somero yanenze imyitwarire y’aba bantu basigaye basambanira ahantu hahurira abantu ndetse asaba ko iri somero ryakaza umutekano kugira ngo ibikorwa nk’ibi ntibizongere kubaho.