Print

Ibandi ryakubise umupolisi,rifata ku ngufu umupolisikazi bari kumwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 April 2018 Yasuwe: 5098

Aba bapolisi bo muri Scotland bahuye n’uruva gusenya ubwo bihutaga bagiye guta muri yombi umugizi wa nabi wafataga umukobwa ku ngufu niko gusanga yabateze, akubita uyu mupolisi ndetse afata ku ngufu uyu mupolisikazi.

Biravugwa ko uyu mupolisi yakubiswe inkoni mu mutwe n’uyu mugizi wa nabi agata ubwenge yarangiza akarwana n’uyu mupolisikazi bikarangira amufashe ku ngufu.

Ubuyobozi bwa polisi yo muri Scotland bwababajwe n’ubu bugizi bwa nabi ndetse bwihanganisha imiryango y’aba bapolisi bahohotewe bari mu kazi kabo.

Uyu mugizi wa nabi yatawe muri yombi na polisi ndetse agomba kugezwa imbere y’ubutabera kugira ngo akanirwe urumukwiye.