Print

Peter wahoze muri P-Square yateze rutema ikirere yerekeza i Kigali

Yanditwe na: Muhire Jason 28 April 2018 Yasuwe: 2888

Mu mafoto yashyize kuri Instagram yavuze ko yerekeje i Kigali aherekejwe na Asobe Nonso Cajetan uzwi nka Don Flex,umubyinnyi ukomeye muri Afurika; Emem Ema usigaye ari umujyanama we, Kelvin Ayanruoh, umubyinnyi wegukanye irushanwa rya Dance With Peter ndetse na Obianuju Catherine Udeh uzwi nka DJ Switch akaba ari umwe mu ba DJ b’abagore bakomeye ku mugabane wa Afurika.

Yahagurutse ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Murtala Muhammed mu Mujyi wa Lagos saa Cyenda n’iminota 35 ku isaha y’i Lagos. Hari saa kumi n’iminota 35 i Kigali aho biteganyijwe ko agomba kugera i Kigali saa tatu n’iminota itanu z’ijoro.

Iki gitaramo kandi kizitabirwa kandi n’Itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya n’abandi bahanzi bakomeye bo mu Rwanda nka Riderman, Knowless, Phionah Mbabazi na Charly & Nina.
Hagati aho Itsinda rya Sauti Sol ryageze i Kigali mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ryitabiriye iki gitaramo.