Print

Basabye ko umubonano w’ Abaperezida ba Koreya zombi wandikwa mu mateka

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 April 2018 Yasuwe: 1474

Umukuru w’igihugu cya Korea ya ruguru Kim Jong-un na Moon Jae-in wa Korea yepfo, bemeranije gukora ngo bakure mu karere intwaro z’ ubumara.

Televiziyo y’igihugu hamwe n’ikinyamakuru KCNA byakeje ibyo biganiro hamwe n’intego y’abategetsi yo kuvanaho intwaro z’ ubumara.
Abo bategetsi bahuye hashize amezi hagaragara umwuka ushobora gutera intambara.

Bwana Kim yabaye umukuru w’igihugu wa mbere wa Korea ya ruguru ukandagije ikirenge bwa mbere ku butaka bwa Korea yepfo, kuva ubwo imirwano hagati y’ibyo bihugu bibiri irangiriye mu 1953.

Hashize imyaka myinshi, Pyongyang ivuga ko itazareka umugambi wayo w’ibirwanisho bya "nucléaire", isobanura ko byayifasha kwikingira agasomborotso ka Amerika.
Abo bakuru b’ibihugu babiri bavuga ko bazakomeza ibiganiro na Amerika hamwe n’Ubushinwa, kugira ngo bashobore kurangiza umwuka uri muri Korea zombi.