Print

Mu gitaramo cya Urban Boys i Musanze cyagaragayemo inkumi yabyinnye amabere asohoka mu isutiye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Muhire Jason 29 April 2018 Yasuwe: 4958


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mata 2018 iri tsinda rya Urban Boys kuri ubu rigizwe na Nizzo ndetse na Humble Gizzo , ryakoreye igitaramo mu karere ka Musanze yuma y’imvura yamaze amasaha ane igwa .

Igitaramo cyabimburiwe n’ abahanzi batuye i Musanze ndetse n’abandi bari bavanye na Urban Boys i Kigali, habereyemo udushya twinshi twiganjemo abafana b’umuziki bari bizihiwe bikomeye aho bamwe babaretse ko bishimye ubwo bajyaga ku rubyiniro kubyinana nabo.

Mu Gitaramo rwagati umwe mu bakobwa bafana Urban Boys yagiye ku rubyiniro arabyina kugera ubwo yashyize umutwe hasi amaguru ajya hejuru gusa kubw’amahirwe macye amabere yuyu mukobwa yasohotse mu isutiye ajya hanze .

Sibyo gusa kuko muriki gitaramo cyagaragayemo umusore utamenyekanye amazina ye wagaragaye ari kumwe n’ umukobwa ubona ko bahuje urugwiro .

Twakwibutsa ko Urban Boys kuri ubu yashyize hanze inzu itunganya muzika izajya ibafasha gukora umuziki nyuma yuko Safi Madiba asezeye mu itsinda .