Print

Sergio Ramos yatangaje amagambo yakoze mu nkovu abafana ba FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 May 2018 Yasuwe: 2117

Ramos yabwiye abanyamakuru ko nubwo ikipe ya FC Barcelona yatwaye ibikombe 2 muri uyu mwaka w’imikino 2017-2018,Real Madrid nitwara UEFA Champions League izaba ibaruhije ubukaka,ibintu bitashimishije abafana ba mukeba FC Barcelona.

Yagize ati “Gutwara igikombe cya Champions League kuri twe,bizadushyira ku rwego rumwe na FC Barcelona yatwaye ibikombe 2 uyu mwaka ndetse tujye hejuru yayo ,kuko tuzaba twongeye kugira umwaka mwiza.Turifuza gukora amateka.”

Amagambo ya Ramos yababaje abafana ba FC Barcelona basezerewe na AS Roma muri ¼ cya UEFA Champions League na AS Roma.

Real Madrid yatwaye igikombe cya UEFA Champions League na shampiyona ya La Liga umwaka ushize ndetse kuri ubu igeze muri ½ mu mikino ya Champions League aho ifite amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya 3 yikurikiranya.