Print

Umurinzi wa Museveni yatorokanye imbunda zirimo amasasu 120

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 May 2018 Yasuwe: 3469

Uyu musirikare yatorotse mu ntangiriro z’ ukwezi gushize kwa Mata 2018 gusa Special Forces Command (SFC) yabitangaje ku Cyumwer tariki 29 nk’ uko The eastafrican yabitangaje.

Uwatanze aya makuru utarashatse ko amazina atangazwa ku mpamvu z’ umutekano we yavuze ko uyu musirikare yatorokanye mashine gun ntoya ebyiri zirimo amasasu 120.

Igisa n’ urujijo ni ukuntu uyu musirikare yashoboye gusohoka iyi nkambi yambaye imyenda ya gisirikare anafite imbunda ebyiri.

SFC yasabye uwamubona kubimenyesha ubuyobozi. SFC commander, Brig Don Nabasa yagize ati “iyo utorotse tuguta muri yombi ntabwo dutegereza”

Si ubwa mbere umurinzi wa Perezida Museveni atorotse igisirikare kuko muri 2013 hatorotse abasirikare bagera kuri 400 barimo abarinzi ba Perezida 37.