Print

Burundi : Umukozi muri Perezidanse yakatiwe azira guteza imvururu muri rubanda

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 1 May 2018 Yasuwe: 1383

Melchiade Nzopfabarushe yanabaye umuyobozi w’ ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD ibyaha yaregwaga bishingiye mu mashusho yafashwe ashishikariza abarwanashyaka ba CNDD FDD kurwana n’ abatavugarumwe nabo. Iyo videwo yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga.

Yagize ati “Twamaze kubaza ubwato, tuzabashyira mu bwato tubanyuze mu migezi bage mu kiyaga. Abatavugarumwe n’ ubutegetsi bakwiye kuguma mu mazu yabo”.

Yakatiwe habura umunsi umwe ngo hatangire ubukangurambaga bwo kuvugurura itegeko nshinga ryo muri 2005 u Burundi bugenderaho.

Umushinjacyaha Aristide Nsengiyumva “Ibi bikwiye guha ubutumwa busobanutse abafite gahunda nk’ iza Nzopfabarushe bakamenya ko umuco wo kudahana udafite umwanya”

Ishyaka CNDD-FDD ryasohoye itangazo rivuga ko ryitandukanyije na Nzopfabarushe.

Riti “Twatunguwe no kumva imvugo y’ urwango isubiza inyuma ubumwe bw’ Abarundi. Ishyaka rirasaba abayoboke baryo kugira uruhare muri politiki ishyira imbere kubabarira”

Me Alexandre Ndikumana wunganira mu mategeko Nzopfabarushe yavuze ko umukiriya we agomba kujuririra icyemezo yafatiwe.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo mu Burundi hatangiye ubukangurambaga bwo kuvugurura itegeko nshinga. Ababinenga bavuga ko iyo referandumu igamije gufasha Perezida Nkurunziza kugumana ubutegetsi kugera muri 2034.