Print

Will.i.am yatutse cyane Kanye West amuziza gupfobya ubucakara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 May 2018 Yasuwe: 1099

Uyu Will.i.am yarakariye cyane Kanye West bahoze ari inshuti ndetse amwita igicucu kidatekereza ibyo kigiye kuvuga.

Will.i.am yibasiriye Kanye West wahoze ari inshuti ye

Ku munsi w’ejo nibwo umuraperi Kanye West yatangarije TMZ ko atiyumvisha ukuntu ubucakara bukorerwa abantu imyaka 400 yose.

Yagize ati “Iyo wumvise ubucakara bwamaze imyaka 400,wumva ko byari amahitamo y’ababukorewe.”

Will.i.am yavuze ko arakazwa no kumva ijambo ubucakara ndetse yakwifuza ko babwita gereza kuko yo nibura ihuriramo abazungu n’abirabura mu gihe ubucakara bwumvikanisha abazungu bakorera ibya mfura mbi abirabura.

Will.i.am yavuze ko Kanye West adasobanukiwe icyo ubucakara aricyo,kuko iyo uri umucakara nta mahitamo uba ufite ndetse ubu umeze nk’igikoresho cy’umuntu uri kubugukoresha.

Uretse Will.i.am,abanyafurika batandukanye bakoresheje Twitter zabo batuka Kanye West kubera aya magambo bise ko atarimo ubwenge yatangarije TMZ.

Bamwe bavuze ko afite ibitekerezo bigayitse nk’ibya perezida wa USA Donald Trump watangaje ko yifuza kuzirukana Abanyafurika muri USA.