Print

Umukunzi wanjye wa kera agenda abwira abantu ngo ni we wanteye inda kandi mfite umugabo – Mbigenze nte ko binteye ubwoba?

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 2 May 2018 Yasuwe: 3068

Yagize ati “Ndi umugore, nasezeranye imbere y’ Imana n’ imbere y’ amategeko. Mfite umwana w’ umuhungu w’ imyaka ibiri.

Ikibazo mfite umwe mu nshuti zanjye za hafi mu Cyumweru gishize yampamagaye ambwira ko umusore twahoze dukundana agiye kuza gutwara umwana wanjye. Ngo uwo mukunzi wanjye wa kera avuga ko nari ntwite inda ye ubwo nashyingirwaga.

Nshuti zanjye ni gute umuntu yatekereza ibintu nk’ ibi koko? Ukuri ni uko umuhungu wanjye uyu mukunzi wanjye wa kera atari we se nta nubwo azigera abawe.

Ndahiye mu izina ry’ umugabo wanjye. Si ndi umwana nzi umuntu wanteye inda. Umugabo wanjye iyi nkuru ntabwo iramugeraho none nabuze naho mpera mbimubwira kandi rwose mu by’ ukuri ntabwo nigeze muca inyuma.

Ndabinginze nimungire inama y’ icyo nakora kuko mfite ubwoba. Ndabashimiye Imana ibahe umugisha”}


Comments

Kabare 3 May 2018

Abakobwa mujye mumenya ko abo mwita abakunzi banyu,iyo musambanye bagenda babwira abantu ko mwasambanye.
Aho ubusambanyi bubera bubi,nuko niyo hashira imyaka 70,uwo mwasambanye abibwira inshuti ze.Ikindi kandi,namwe muzi ko akenshi iyo uwo musambana aguhaze,araguta agafata undi.Cyangwa akagutegeka gukuramo inda.Ibyo se nibyo mwita gukundana.Nkuko 1 Abakorinto 6:9,10 havuga,abasambanyi,kimwe n’abajura,abicanyi,abasinzi,...ntabwo bazaba mu bwami bw’imana.Sex yagenewe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.


Aimee 2 May 2018

Madam wihangayika technology yateye imbere naza avugako umwana ari uwe muzakoreshe DNA se w’umwana azamenyekana.


Aimee 2 May 2018

Madam wihangayika technology yateye imbere naza avugako umwana ari uwe muzakoreshe DNA se w’umwana azamenyekana.


Gakwavu 2 May 2018

Ibyo bintu kutabibwiwe na nyirubwite ushaka kuza gutwara umwana n’iki kikubwirako ibyo iyo nshuti yawe yakubwiye ari ukuri?