Print

Gicumbi: Umusore yasambanyije intama arayangiza bikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 May 2018 Yasuwe: 3945

Amakuru yasakaye ku wa Kuwa 28 Mata 2018 mu kagari ka Gihembe, umurenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi, ko umusore uri mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko uzwi ku izina rya Gacengo yasambanyije intama akayangiza bikomeye byamuviriyemo guhita atoroka.

Amakuru avuga ko intama uyu musore yasambanyirije mu kiraro cyayo, ari iy’umukecuru witwa Mukeshimana Seraphine usaba ko yarihwa intama ye.

Ibi kandi byemezwa na Bamwe mu baturanyi b’uyu mukecuru batabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu bikimara kuba, ndetse Bakanavuga ko atari ubwa mbere uyu musore abikora.

umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gihembe Mwine Ronald yatangarije Radio na TV1 dukesha iyi nkuru ko kuri ubu uwo musore yatorotse akimara gukora iryo bara gusa ngo ku bufatanye n’inzego z’umutekano ari gushakishwa kugira ngo hamenyekane ukuri kwabyo.

Source:Radio one/TV1