Print

Gasabo: Ibyobo byajugunywemo abantu muri Jenoside bimaze kuba 6, hagiye kwifashishwa imashini ihinga

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 May 2018 Yasuwe: 6114

Mu ntangiriro z’ ukwezi gushize nibwo umuturage yatanze amakuru ko mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kabuga Umurenge wa Rusororo wo mu karere ka Gasabo mu mugi wa Kigali hari icyobo kinini cyajugunywemo abantu muri Jenoside.

Ubuyobozi bufatanyije n’ abaturage bahise batangira gushaka iyo mibiri imaze imyaka 24 aho hantu ndetse abaturage bari barubatse amazu hejuru y’ ibyo byobo.

Abayobozi b’ inzego zibanze bavuga ko igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri kimaze kurenga ubushobozi bw’ abaturage bakoresha ibikoresho gakondo bityo Leta ikaba igiye gukoresha imashini zihinga (excavators ) zikunganira abaturage nk’ uko The New Times yabitangaje.

Mbere hari habanje kuboneka ibyobo bine byakekwaga ko byatawemo abagera ku bihumbi 3 magingo aya hongeye kuboneka ibindi byobo 2. Ubuyobozi buvuga ko abatawe muri ibyo byobo byose bashora kuba bagera ku bihumbi 5.

Abarokoye Kabuga bavuga ibyo byobo byatawemo abantu barimo abakuwe mu cyahoze ari Perefegitura Kigali Rurale .

Imibiri 209 yakuwe muri metero 25 z’ ubujyakuzimu. Ibi byobo ngo byacukuwe mu 1992 n’ ubutegetsi bwariho ngo bizajugunywemo abatutsi ibi ngo ni kimwe mu bimenyetso simusiga byerekana ko Jenoside yateguye.

Umuyobozi w’ akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ Abaturage Langwida Nyirabahire yavuze uburyo bugiye gukoreshwa mu gushakisha iyo mibiri.

Yagize ati “ Turimo gutekereza kuzana imashini ‘excavator’ ngo idufashe gukura iyo mibiri yatawe mu byobo birebire kuko bigoye ku baturage bakoresha ibikoresho gakondo”

Yongeyeko ko nk’ ubuyobozi bakomeza gusaba abaturage bafite amakuru y’ ahari ibyobo byatawemo abantu muri Jenoside kuyatanga. Ati “Abafite ubwoba bwo kuyatangira mu ruhame turababwira tuti uze kuza nta muntu ukureba uhashyire agatambaro gatukura ejo nituza kazatuyobore”

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Gasabo avuga ko guverinoma yabemereye imashini zo kunganira abaturage akongeraho ko kuba hari abarokotse batarabona abo bakundaga ngo babashyingure mu cyubahiro bibabereye umutwaro.