Print

Umukobwa wafashwe ku ngufu n’amabandi 8 yasanzwe yiyahuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 May 2018 Yasuwe: 3327

Uyu mukobwa wafashwe ku ngufu ku cyumweru gishize,ni umwe muri 2 bafatiwe ku ngufu umunsi umwe ndetse bigaca igikuba mu Buhindi bwose aho benshi biraye mu muhanda bakigaragambya.

Uyu mukobwa yafashwe ku ngufu n’amabandi ubwo yari mu karere ka Nuh gaherereye mu ntara ya Haryana ndetse aya mabandi 8 ntiyabashije kumenyekana.

Uretse uyu mukobwa,hari undi w’imyaka 19 nawe wafatiwe mu kandi gace ko mu Buhindi n’amabandi 5 yarimo n’umushoferi wari umutwaye.

Ikibazo cy’amabandi akomeje gufata ku ngufu abakobwa kimaze gufata intera ndende mu Buhindi nubwo Leta yashyizeho igihano cy’urupfu ku muntu wese uzafatwa ari gufata ku ngufu umukobwa.