Print

Rwamagana: Abaturage babangamiwe n’ umuzungu baturanye wambika abana babo ubusa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 May 2018 Yasuwe: 7760

Uyu muzungu ukomoka muri Afurika y’epfo atuye muri aka gace ,aba baturage baramushinja kubakorera ibikorwa bibi bitandukanye birimo kuboneshereza imyaka ntabarihe, gukorera urugomo abana babo bagiye kuvoma ku kiyaga cya Muhazi akabambura ibivomesho anabambika ubusa ndetse n’andi makosa menshi akorera abaturanyi be .

Ikirenze kuri ibyo ariko abaturanye n’uwo muzungu bivugwa ko afite imico n’imyifatire bidasanzwe, ni uko ngo muri iyi minsi hari abashyitsi baje kumusura maze bigeze nijoro nabo abakorera urugomo maze amenagura ibirahure by’imodoka yabo ndetse anayitobora amapine.

Gusa icyo aba baturage bavuga ko kinababaje ni uko ibibazo byose bagirana n’uyu muzungu ngo usanga abayobozi b’inzego z’ibanze nabo batinya kugira icyo babivugaho bisa n’aho bamukingira ikibaba ku buryo ngo iki kibazo nikidahagurukirwa mu maguru mashya aba baturage bashobora kuzihorera kuri uyu muzungu bavuga ko yabazengereje.

Uyu muzungu Philip Opperman uvugwaho iyo mico n’imyifatire itari myiza we ntiyashatse kuvugana n’itangazamakuru ku bimuvugwaho, kuko umunyamakuru yamusanze iwe ashaka kumuvugisha hanyuma ahezwa inyuma y’igipangu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurene wa Mushya Muhoza Theogene yabwiye TV1 ko hari amakuru atandukanye bafite ajyanye n’imibanire itameze neza hagati y’uyu muzungu n’abo baturaranye, gusa ngo bagiye gukomeza kumwegera no kumwigisha kugira ngo abanire neza abo yaje asanga ariko kandi ngo n’abaturage nabo barakomeza kuganirizwa . Ku kibazo cyo kuba uyu muzungu yarakoreye urugomo abashyitsi bari baje kumusura maze akamena imodoka yabo akanayitobora amapine ngo kirimo gukurikiranwa n’ubutabera.


Comments

lilianne 7 May 2018

Urubyarirwabose kobatabeshyeye undi gusanugukurikirana ikibazo iyokidakurikiranywe banyiracyo barakikemurira kandinabi


eric 4 May 2018

Ubuse ko aruko abanyarwanda twubaha uwariwe wese,bo bamukoreye urugomo yajyahe,inzego zibanze nibabikurikirane,doreko abo bazungu abenshi baba banywa ibiyobyabwenge


citoyen 4 May 2018

Bene izi nkuru zituruka mu muhanda mujye muzitondera. Ubwo wasanga ahubwo arimwe mumutesha umutwe n’urubyaro rwanyu.