Print

Perezida Kagame yasabye abayobozi ba Arsenal kuzana impinduka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 May 2018 Yasuwe: 1000

Nyuma yo gusezererwa mu mikino ya UEFA Europa League mu buryo budasobanutse,perezida Kagame nk’umufana wa Arsenal,abinyujije kuri twitter yanenze ba nyiri ikipe ndetse abasaba impinduka cyane ko umutoza Wenger yamaze gusezera gutoza Arsenal nyuma y’imyaka 22.

Yagize ati "Icyo navuga ku ikipe yanjye nkunda ya Arsenal-ikina umukino mwiza ndetse ikaba ifite umutoza mwiza nka Arsene Wenger,ntabwo byari bikwiye kurangizanya nawe muri ubu buryo.Umutoza aragiye n’ibikombe byarabuze, gusa ndacyari umufana wa Arsenal.Ba nyiri ikipe bakwiye kunengwa.Hagomba gukorwa impinduka nziza ndetse ikipe igasubira ku murongo mwiza,ikaba imwe mu makipe meza.”

Arsenal yasezerewe na Atletico Madrid mu mikino ya ½ cy’irangiza cya UEFA Europa League itsinzwe ibitego 2-1 mu mikino yombi,bituma umutoza wayo Arsene Wenger uherutse gusezera nyuma y’imyaka 22 ayitoza,arangiza adatwaye igikombe na kimwe ku mugabane w’I Burayi.