Print

Meghan Markle azambara ikanzu ifite agaciro ka miliyoni zisaga 100 frw mu bukwe bwe n’igikomangoma Harry

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 May 2018 Yasuwe: 1170

Iyi kanzu y’akataraboneka yakozwe na Ralph&Rosso yatangaje benshi kubera igiciro cyayo,gusa ntibabitindaho kuko aya ni amafaranga azaturuka mu rugo rw’umwamikazi.

Meghan Markle na Prince Harry bagiye gukora ubukwe bw’umwaka

Ubukwe bwa Meghan Markle na Prince Harry bumaze igihe buvugwa cyane mu bitangazamakuru byo hirya no hino ku isi,buzabera ahitwa St George’s Chapel hanyuma kwiyakira bibere mu nzu nini ya George.Abatumirwa 600 biganjemo ibyamamare nibo bazitabira ibi birori.

Impamvu Ralph&Rosso aribo bahawe amahirwe yo gukora iyi kanzu,ni uko aribo bambitse Markle ikanzu yari yambaye ubwo yambikwaga impeta y’umubano na Prince Harry.

Benshi bababajwe ni uko uyu mukobwa wahoze ari umukinnyi wa filimi Markle atigeze atumira abavandimwe be ndetse n’abaturanyi babanye igihe kinini.

Ubukwe bw’igikomangoma Harry na Meghan Markle buzaba ku wa 19 Gicurasi 2018 ndetse buzaca ku mateleviziyo menshi aho byitezwe ko miliyari y’abatuye isi bazabasha kubukurikirana buri kuba.