Print

Biratangaje! Irebere ukuntu ikiremwamuntu kizaba kimeze mu myaka 100,000 iri imbere!

Yanditwe na: Muhire Jason 7 May 2018 Yasuwe: 3504

Abahanga bavuga ko umuntu yakomotse ku nguge, usibye kuba wabona udusano duke hagati y’umuntu n’inguge, nk’intoki, ibirenge, isura no kuba ishobora kugendera ku maguru abiri, ubundi umuntu w’ubu ahabanye n’inguge cyane, nyamara Homo Sapiens we yari afite imisusire ya hafi n’iy’inguge. Iryo hindagurika rero abahanga bavuga ko rizaturemamo andi mashusho, bityo umuntu wo mumyaka ijana iri imbere akazaba atandukanye rwose n’umuntu ubona ubu.

Urubuga rwa www.quora.com rwakoresheje ikoranabuhanga, rwerekana ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga(za mudasobwa, amaterephone ngendanwa, imirimo ivunange, amasaha make y’ikiruhuko, kunanirwa k’ubwonko n’ibindi bizatuma uruti rw’umugongo ruhetama cyane, amaso akanukemo, abe manini kandi afate n’irindi bara(ubururu) igihagararo kizagabanuka, ikizere cy’ubuzima nacyo kizagabanuka, aho umuntu w’imyaka 20 w’icyo gihe, azaba asa n’uwa 90 w’ubu.

Za kamera zifata amashusho zizaba zigendanqwa mu maso, ibikoresho bigaragaza aho umuntu ari, (tracking devices) bizaba bigize zimwe mu ngingo z’umuntu. Mbese umuntu wiki gihe azaba avugwa nk’uko tuvuga Dinosaur cyangwa ibindi biremwa bya kera.