Print

Gisagara: Ikigo gishinzwe amashanyarazi cyatemye urutoki rw’ abaturage nticyabishyura

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 May 2018 Yasuwe: 732

Ngo hashize iminsi mike aba baturage bo mu kagali ka Saga umurenge wa Muganza babonye abakozi babatemera imyaka yiganjemo urutoki ndetse banakandagira iyo basanze mu murima ,babwirwa ko hagiye kunyuzwa amashanyarazi.

Aba baturage bavuga ko byabatunguye batabimenyeshejwe mbere ndetse ngo byabahombeje imyaka yabo nk’uko iyo uhageze ubona insina zatemwe ngo zarimo n’izifite ibitoki bitarera.

Ibi ngo ni ubwa gatatu bibaye aha ,gusa inshuro zabanje ho imyaka bangirijwe yarabaruwe,ariko na bwo ntibyishyurwa,kongeraho no kuri iyi nshuro ho noneho batanabaruriwe.Cyakora aba baturage ngo bashyigikiye ibyo kugezwaho iki gikorwa remezo cy’umuriro ,ariko bakifuza ko babarirwa agaciro k’imyaka yabo yangijwe

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ingufu REG ishami rya Gisagara,we yemeza ko bijya gukorwa abaturage bari babibwiwe,ariko ngo ubwo hari abo bitanyuze,biyemeje kuzasubira aha byabereye bakorane inama n’abaturage bose byongere bibarwe.

Naho ku bijyanye n’uko n’ibyo bavuga ko bangirijwe inshuro zigera kuri ebyiri nabyo bitigeze byishyurwa,uyu muyobozi avugako biterwa n’uko hari igihe abakozi bajya kureba abaturage ngo byuzuzwe, bagasanga nta bahari kandi haba hakenewe n’ibyangombwa by’ubutaka,ariko abo bahasanze birakorwa.

Ni mu gihe aba baturage ariko bo bifuza ko mu gihe habayeho kwangiza imyaka kubera igikorwa remezo rusange,ariko batabanje guteguzwa ngo basarure cyangwa babe baretse guhinga,ngo bagakwiye guhabwa ibisimbura imyaka yari kubatunga iba yarangijwe.



Src: TV1