Print

Balotelli ari mu mazi abira kubera gutuka abasifuzi ibitutsi bikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 May 2018 Yasuwe: 1183

Uyu musore uzwiho ikinyabupfura gike,yatutse umusifuzi ku babyeyi be ubwo yari amaze guhabwa ikarita y’umuhondo ku ikosa yari akoreye umukinnyi Bouna Sarr wa Marseille.

Nubwo umusifuzi Gautier wari uyoboye uyu mukino ataumvise ibyo Balotelli yamututse,camera zo ku mukino zamufashe ndetse hategerejwe icyemezo cy’akanama gashinzwe imyitwarire muri shampiyona y’Ubufaransa Ligue 1.

Uyu musore yagaragaye avuga amagambo mabi Umuryango utasubiramo kubera ko ari imvugo nyandagazi, gusa ugenekereje yavuze ko abasifuzi bo mu Bufaransa ari injiji.

Nubwo Mario Balotelli amaze gutsindira Nice ibitego 23 muri uyu mwaka w’imikino,byitezwe ko agiye guhagarikwa ndetse atazongera kugaragara muri shampiyona.

Uyu rutahizamu w’Umutaliyani ari gusoza amasezerano ye muri Nice ndetse byitezwe ko ashobora kwerekeza mu Bwongereza kuko hari amakipe menshi amushaka.