Print

Mu mafoto reba ibyaranze uruzinduko rw’ iminsi ibiri rwa Gen Nyamvumba muri Centrafrique

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 May 2018 Yasuwe: 3969

Tariki 6 Gicurasi Ubwo bageraga ku kicaro gikuru cya MINUSCA, yakiriwe n’ intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, Parfait Onanga Anyanga. Yarikumwe na Brig Gen Daniel Sadiki TRAORE wungirije Umuyobozi w’ingabo za MINUSCA hari kandi n’Umugaba mukuru w’ingabo za Centre Africa.

Muri urwo ruzinduko Gen Nyamvumba yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye b’icyo gihugu barimo Perezida Faustin-Archange Touadéra, Minisitiri w’ingabo Marie Noelle Koyara ndetse n’umugaba w’ingabo Brig Gen Ludovic Ngaifei.

General Patrick Nyamvumba yabwiye abayobozi ba MUNISCA ko u Rwanda rwifatanije n’Umuryango w’abibumbye mu kugarura no kubungabunga amahoro muri Centre Africa binyuze muri MUNISCA.

Yagize ati “Dushyigikiye no gufatanya kugarura amahoro n’umutekano muri Centre Africa ndetse nubu twagejeje umutwe w’ingabo zikomatanije abasirikare baturutse mu mitwe itandukanye mu gufasha no kwongerera ubushobozi n’imbaraga MUNISCA”

Gen. Nyamvumba yanaganiriye n’abapolisi bari mu butumwa bwo kurinda amahoro baba mu mujyi wa Bangui abashimira ibikorwa byiza barimo gukora byo kurinda abaturage muri Centre Africa, anabibutsa ko bakwiriye gukomeza kurangwa n’ indangagaciro n’ imyitwarire nyarwanda, gukomeza guhagararira u Rwanda neza buzuza inshingano zabo mu kinyabupfura.

Ubu ingabo z’ u Rwanda ziri muri ubu butumwa bwo kurinda amahoro muri Centre Africa ni 1418, bagizwe n’imitwe itatu (3), umutwe w’ingabo zirwanira k’ubutaka, izirwanisha imodoka z’intambara n’abakorera mu bitaro bya gisirikare biri kurwego rwa kabiri.







Gen Patrik Nyamvumba aramukanya na Perezida wa RCA Faustin-Archange Touadéra