Print

Umwana w’amezi 18 yaciye mu rihumye mama we ahanuka mu idirishya ry’inzu arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 May 2018 Yasuwe: 1031

Uyu mwana yahanutse mu igorofa rya kabiri ry’iyi nzu y’iwabo, ubwo mama we yarimo akubura,akamukurikira ntabimenye, byatumye yurira iri dirisha arahanuka yitura hasi ,mama we aramushaka araheba, arebye hasi asanga yahanutse ku idirishya ashagawe n’abaturanyi.

Spencer n’ababyeyi be

Uyu mubyeyi yashakiye mu nzu hose uyu mwana araheba,niko gutekereza ko bashobora kuba bamushimuse,arebye mu idirishya abona umwana aryamye ku makaro yo hasi ashagawe n’abantu,amugezeho asanga atarashiramo umwuka,bamujyana mu bitaro byitwa Algarve University Hospital bitabashije kumurokora cyane ko yari yagize imvune nyinshi.

Uyu mwana yahanutse ku idirishya rya metero 7 z’uburebure yikubita hasi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize,polisi yo mu gace aba babyeyi batuyemo muri Portugal ikomeje guperereza ku rupfu rw’uyu mwana.

Spencer yababaje benshi mu bamenye urupfu rwe

Uyu mubyeyi yafunguye idirishya kugira ngo umuyaga winjire mu nzu,ntiyatekereza ko umwana we ahobora kurinyuramo agahanuka,aribyo byaje kumubaho.