Print

Ivan Minnaert yafatanye mu mashati n’umwe mu bayobozi ba Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 May 2018 Yasuwe: 2678

Muhirwa Prosper yahagaritse imodoka yari itwaye abakinnyi mu mujyi wa Muhanga kuri sitasiyo ya Gas Oil agurira abakinnyi amata kwa Hadji aho buri mukinnyi yamuguriye akajerikani,bibabaza Minnaert wavuze ko ari ukumusugura kuko batigeze babimumenyesha mbere.

Ivan Minaert yahise abwirana umujinya Prosper ko atagombaga kugurira abakinnyi amata, bahita batangira gufatana mu mashati bakizwa na bagenzi babo bari kumwe mu modoka barimo na Regis nawe washwanye na Minnaert.

Ubwo aba bombi bafatanaga mu mashati,babwiranye amagambo akomeye ndetse bategana iminsi aho Prosper yabwiye Minnaert ko niba amushaka azamubona.

Iva Minnaert yashinje aba bagabo bombi kumugambanira ndetse bikagera ubwo baha ruswa bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports kugira ngo bitsindishe ku mukino wa Kirehe FC n’uwa Etincelles.

Bivugwa ko myugariro Manzi Thierry yaba ari mu bahawe akantu kugira ngo yitware nabi muri iyi mikino 2,cyane ko yayitwayemo nabi cyane.

Minnaert aherutse gutangaza ko hari abantu ba hafi muri Rayon Sports batifuza ko akomeza kuyitoza ndetse bajya mu matwi abakinnyi aho ku isonga haje uyu Prosper na Regis ndetse biravugwa ko ari bo bandikiye urwandiko umukinnyi Mugisha Francois uzwi nka Master bamusaba ko yabwira umutoza ko atiteguye kubanza mu kibuga.


Comments

B.JEAN BAPTISTE 10 May 2018

UYUMUTOZA NAWE ARIGUSHAKIRA IMPAMVU AHO ITARI KUGURIRA AMATA ABAKINNYI MUBYUKURI NUMVA KITARAGOMBAGA KUMUTERA IKIBAZO AHUBWO BARIYA BAGABO UMUTOZA YARI YARABABUZE BUKEYE BARWANIRA NO MUNDEGE YEMWE BIRABABAJE !