Print

Perezida Trump yatangaje igihe n’ aho azahura na Kim Jong un

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 May 2018 Yasuwe: 1403

Abitangaje nyuma y’ ibihuha byari bimaze iminsi bivuga ibihugu bitandukanye abantu bakekaga ko ariho aba bakuru b’ ibihugu byombi bazahuriramo.

Ibihugu byakekwaga ni Mongolia umwigimbakirwa wa Koreya utabamo igisirikare.

Abinyujije kuri twitter Trump yagize ati “Ntegerezanyije amashyushyu guhura na Kim Jong Un muri Singapore tariki 12 Kamena. Tuzagerageza bibe igihe kidasanzwe ku mahoro y’ isi” .

Ibi Trump yabitangaje nyuma y’ umunsi umwe Umunyamabanga wa Leta ya Amerika Mike Pompeo avuye mu ruzinduko rw’ akazi rw’ iminsi itatu nyuma y’ amasaha make yakiriwe imfungwa za Amerika zarekuwe na Koreya ruguru.

Guhura kwa Trump na Kim Jong un bizaba ari umunsi w’ amateka kuko hashize irenga 60 Perezida wa Amerika adahura na Perezida wa Koreya ya Ruguru.