Print

Mohamed Salah yatangaje impamvu yatumye agaruka mu Bwongereza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 May 2018 Yasuwe: 1256

Uyu munya Misiri w’imyaka 25 ukomeje kwitwara neza muri Liverpool ,uherutse gutorwa nk’umukinnyi mwiza muri Premier League uyu mwaka w’imikino,yabwiye abanyamakuru ko atashimishijwe n’ukuntu Chelsea yamugurishije atabishaka ndetse yagarutse mu Bwongereza kwereka abayobozi bayo ko bibeshye kumugurisha ndetse bavuga ko atashobora Premier League.

Yagize ati “Mu by’ukuri nifuje kugaruka kuva umunsi wa mbere Chelsea indekura.Nabivuze kenshi ko nifuzaga kugaruka mu Bwongereza kugira ngo nereke abavuze ko ntashobora kwitwara neza muri Premier League ko bibeshye.

Mohamed Salah amaze gutsinda ibitego 42 mu mikino yakinnye mu marushanwa yose muri uyu mwaka w’imikino 2017-2018,byatumye afasha ikipe ya Livepool kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League y‘uyu mwaka