Print

Massimiliano Allegri yatangaje ikintu gikomeye yifuza kugira ngo atoze Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 May 2018 Yasuwe: 1417

Uyu mutoza w’imyaka 50, yabwiye abayobozi ba Arsenal ko yiteguye gufata akazi ko gutoza Arsenal ariko bagomba kumuha amafaranga ahagije akajya ku isoko akagura abakinnyi bo ku rwego rwo hejuru bamufasha gutwara ibikombe no kongera gusubiza ikipe muri UEFA Champions League ikanganye.

Nyuma y’aho umutoza Arsene Wenger ategetswe gusezera mu ikipe ya Arsenal nyuma y’imyaka 22 yari ayimazemo,ubuyobozi bw’iyi kipe buri gushaka umutoza mushya wamusimbura aho ku isonga bashaka abatoza 2 barimo uyu Max Allegri na Luis Enrique wahoze atoza FC Barcelona.

Arsenal yitwaye nabi uyu mwaka muri Premier League, byatumye itakaza amahirwe yo kuza mu makipe 4 ya mbere ngo ibone amahirwe yo kwerekeza mu mikino ya UEFA Champions League bityo Allegri arashaka ko bamuha amafaranga ahagije kugira ngo agure abakinnyi baba biganjemo abo mu Butaliyani.

Amakuru avugwa mu bitangazamakuru by’I Burayi ni uko Allegri yabwiye ubuyobozi bwa Arsenal ko hari abakinnyi bafite ikinyabupfura gike ndetse batitanga akwiriye kurekura,ndetse yifuza kuzana abakinnyi 5 bashya kugira ngo yubake ikipe.