Nk’uko tubikesha urubuga rwa Theestle, twabateguriye urutonde rw’abakobwa icumi b’abaperezida b’ibihugu bya Afurika bahiga abandi mu buranga.
10.Bona Mugabe (Zimbabwe)
Ku mwanya wa cumi mu bakobwa b’abakuru b’ibihugu bahiga abandi mu buranga, hari uyu mukobwa wa Robert Mugabe, Wahoze ari perezida wa Zimbabwe.
9.Thuthukile Zuma (South Africa)
Uyu mukobwa wa president Jacob Zuma ni umukobwa ukiri muto cyane, asoreje amashuli ye makuru muri kaminuza ya Witwatersrand, Johannesburg muri Africa y’Epfo, kuri ubu akaba afite impamyabumenyi muri Anthropology.
8.Zahra Buhari (Nigeria)
Uyu ni umukobwa wa perezida Muhammadu Buhari uherutse gutorerwa kuyobora Nigeria, amaze igihe gito abaye umukuru w’igihugu cya Nigeria.
7.Isabel Dos Santos (Angola)
Uyu ni umwe mu bakobwa bafite amafaranga menshi cyane, akaba umukobwa wa perezida Jose Eduardo Dos Santos. Nk’uko ibitangazamakuru byinshi hano muri Africa bibitangaza bigaragaza ko yinjiza amafaranga angana na milliyari 3.7 z’amadorari y’America, ibi bikaba binamwemerera kuba umukobwa w’umwirabura uza ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira amafaranga menshi.
6.Brenda Eyanda Biya (Cameroon)
Uyu mukobwa ubarizwa hariya i Yaounde mu gihugu cya Cameroon, akaba ari umwana wa nyakubahwa perezida Paul Biya wa Cameroon, ikindi uyu mukobwa akaba azwi ku kuba akurura abantu benshi ahanini abitewe n’inseko ye idasanzwe.
5.Ngina Kenyatta (Kenya)
Uyu mukobwa anamenyerewe mu mirimo yo gufasha abantu batandukanye batishoboye.
4.Malik Bongo Ondimba (Gabon)
Uyu mukobwa akaba ari imfura ya perezida Ali Bongo Ondimba, ikindi uyu mukobwa akaba akora mu bikorwa byo guharanira uburenganzira bw’umugore ku isi hose.
3.Aya Al Sisi (Egypt)
Uyu ni umukobwa umwe wenyine wa perezida Abdel Fattah Al-Sisi wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo mu Misiri, akaba kuri ubu ariwe perezida wa Misiri.
2.Ange Kagame (Rwanda)
Uyu mukobwa wa nyakubahwa Paul Kagame ni umwana wa kabiri mu muryango, ni umwe mu bakobwa b’abirabura uri kugenda agaragaza ibikorwa bitandukanye harimo kugenda ateza imbere igitsinagore muri rusange ndetse n’ibindi bikorwa byinshi by’iterambere ry’umugore mu gihugu cye ndetse no muri Africa yose muri rusange.
1.Princess Sikhanyiso Dlamini (Swaziland)
Azwi cyane ku izina rya Pashu akaba ari umukobwa uzwiho kuba afite umutima mwiza, mbese n’ubugwaneza budasanzwe, ni umukobwa wa nyakubahwa King Muswati lll. Uyu mukobwa afite impamyabumenyi ihanitse yakuye muri kaminuza ya Sydney, akaba kandi ari n’umukinnyi w’ama filimi.
Muri aba bakobwa bose urabona arinde urenze abandi?
uyumwana wa muswati nuwambere ntimwibeshye, ubutaha muzatugezeho 10 bahiga abandi kwisurambi
Ehhhhhh uwanijerie niwewamberepe nicyucyi
Ange Kagame ara baruta bose mu buranga no mu bupfura; ni number 1 rwose pe.
Ange Kagame arabahiga bose pe. Ndabona ari uwa mbere muri bo!!!
Ahubwo ni uko ntari Umusore uri ku kigero cye nari kujya kumuhakirwa imyaka ishoboka yose ariko nkamwegukana burundu.
Hahirwa uwo bazahuza urukundo kuko azaba ashatse umukobwa w’uburanga bwahebuje kandi.mwiza no ku mutima.
Ange kagame niwe mukobwa mwiza ubaruta Bose uko bakabaye , ndetse nomuri Africa , naranjyiza jyewe nkahita nshiraho akadomo ko nawumuruta ubwiza
NGINA KENYATA arahebuje Wallah
Ange Kagame abarusha ubwiza.
Ange Kagame, arabahiga bose niwe no, 1!!!!,both muburanga no mukinyabuphura, kandi yubaha nabantu bose!!!!!
Ange Kagame arabaruta nukuri birantunguye kuba atari kumwanya 1
Uwa Zuma niwe urenze wize mugihugu cye kavukire niyo mpamvu Africa yepfo yateye imbere muburezi abandi no ikingenzi ni ugukunda iwawe ntiwahakunda utahizera utahiga ngo umenye ibibazo bihari ariko ubundi amateka yigirwa iki koko?njye ntawe nemera nigute wajyana abana bawe kwiga hanze atari uko ari excellent ubundi ukavuga ko uzateza imbere uburezi.?
Uwa Nijeri
ntawundi ni Ange kagame nawe urabyibonera atanga ibitekerezo byubaka igihugu n’Afrika Yacu.
ni Ange kagame kuko afite mumaso harambutse