Print

Inkuru y’uyu mwana yakoze benshi ku mutima, kuburyo bari kumusabira imigisha itagabanije

Yanditwe na: Muhire Jason 14 May 2018 Yasuwe: 9101

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’ umwana witwa John Thuo wabaga mu muhanda kubera ko ababyeyi be bamufataga nabi , niko kwerekeza mu mujyi kugira ngo ashake ubuzima

Uyu mwana warutunzwe no gusabirirza ku muhanda iminsi yose kugirango abone icyo yarya, yabaye ikiraro cyo kugirango umugore witwa Gladys akire uburwayi yari amaranye igihe yarabuze uko yakwivuza kubera amikoro macye.

Nkabandi bana ba bakene baba ku muhanda, John yamaraga umunsi wose asabiriza. Umunsi umwe ubwo yegeraga imodoka ngo asabe amafaranga, yatunguwe no kubona ibintu bidasanzwe , byatumye avugako ku isi hari ababayeho nabi kumurusha ubwo yabonye umugore wambaye ibihombo bimufasha guhumeka, uwo mugore yitwa Gladys, maze amubwira ko arwaye ibihaha, adahumeka neza ariyo mpamvu agendana umwuka (Oxygen) umufasha guhumeka buri munsi.

John abibonye yaraturitse ararira kuko atajyaga atekereza ko hari abantu bababaye kumurusha, badafite n’umwuka wo guhumeka , Nuko John akora mu mufuka, akuramo amafaranga yari yabonye umunsi wose maze ayihera Gladys kuko yabonaga afite ibibazo birenze ibye.

Umuntu wihitiraga ababonye abafata amafoto aherekejwe n’inkuru yabo maze aya postinga kuri internet. Mu minsi mike gusa, inkuru ikwira isi yose, abantu ibihumbi n’ibihumbi ku isi hose batanga ubufasha bungana na 80,000$, Gladys ajya kwivuriza mu buhinde , Nyuma y’igihe gito kandi John nawe aza kubona umugiraneza yemera kumubera umubyeyi, amukura mu muhanda amusubiza mu ishuri.

ISOMO: uko umeze kose ujye ushima Imana kuko hari abifuza kumera uko umeze.
Niba wowe Imana ikigutije umwuka w’abazima ni kuberiki utafata amasegonda 5 ukandika uti “ Mana warakoze kuko hari benshi bifuza kumera nkajye “


Comments

18 May 2018

Iyinkuru Iramfashije Cane Nanj Nibona Uwubabajw Ningorane Nzomwitaho Kuko Yaremwe Nkatwe .Hama Uwo Mwana Imana Izomuhe Ivyo Yiha Nivyo Afashisha Abandi


16 May 2018

Mana warakoze


kamali 15 May 2018

icyubahiro kibe icyimana igihe cyose


mabe 15 May 2018

Iyi nkuru inkoze kumutima pe ibaze kuba umwana w’umuhanda abona ko hari abababaye kumurusha akagirira impuhwe uwo abona ko ababaye kumurusha nyamara abo Imana yahereye ubuntu batabugirira abakeneye ubufasha gusa Imana izafashe uriya mwana kubaho neza kugirango azabone ibyo afashisha abababaye nicyo musabiye ku Mana


Kevin 14 May 2018

Inzirazayo zirenze igihumbi ntiyabura iyicishamo ngwicyemre ikibazo cyawe cg cyange mana himbazwa kubandimo guhimeka kandi wongerere ubugingo Uyumwana wabaye ikiraro cyokuvuzwa kwuyumubyeyi🙌🙋👋


Eric 14 May 2018

Mana warakoze kuko nziko haribenshi bifuza kumera uko meze pe ishimwe niryawe