Print

Mo Salah yatangaje amagambo aherutse kubwirwa na Mourinho wamugurishije

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 May 2018 Yasuwe: 4513

Uyu munya Misiri uri gukora akazi ke neza muri Liverpool,yatangarije ikinyamakuru Egypt Today ko Mourinho yamushimye cyane ubwo baheruka guhura muri shampiyona y’Ubwongereza.

Yagize ati “Twahuye inshuro 2 muri uyu mwaka w’imikino mu mikino yaduhuje.Yambwiye ko yishimiye akazi ndi gukora.Ntabwo twaganiriye ibintu byinshi.”

Mourinho niwe wabaye intandaro yo gutiza Mohamed Salah muri Fiorentina ubwo yakiniraga Chelsea cyane ko yakinnye imikino 13 gusa mu mwaka w’imikino wa 2014-2015.

Mohamed Salah yitwaye neza muri Fiorentina ahava yerekeza muri AS Roma yamuzamuye cyane imugurisha Liverpool mu mwaka ushize none yayitsindiye ibitego 44 mu marushanwa yose ndetse ayigeza ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League bazahuramo na Real Madrid ku wa 26 Gicurasi 2018 I Kiev.