Print

43 bapfuye 2 200 barakomereka mu myigaragambyo yabaye ubwo Amerika yimuraga ambasade yayo muri Israel

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 14 May 2018 Yasuwe: 2289

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Abanyapalestine ibihumbi n’ibihumbi bakoraniye mu Ntara ya Gaza mu myigaragambyo ikomeye. Baramagana ukwimurira Ambasade ya Amerika mu mujyi wa Jerusalem.

Abigaragambya bari ku mupaka bagerageza kurenga uruzitiro rw’ibyuma rutandukanya Israel n’Intara ya Gaza iyoborwa n’umutwe wa Hamas, ingabo za Israel zigakoresha ingufu mu kubasubiza inyuma harimo no kubarasa.

Abanya-Palestine bateraga amabuye n’amabombe abyara ibishashi by’umuriro (Firebombs) muri Israel mu gihe ingabo za Israel zo zikoresha ba mudahusha (snipers) mu guca intege abari bikinze mu myotsi y’umukara yaturukaga mu mapine batwitse.

Al Jazeera itangaza ko Leta ya Palestine yatangarije itangazamakuru ko mu bantu 1 693 bamaze gukomereka abagera kuri 74 ari abana bari munsi y’imyaka 18. Abandi 23 ni abagore naho umunani muri bo ngo ni abanyamakuru.

Leta ya Israel yo yatangaje ko abigaragambya bagerageje kumena uruzitiro rugabanya ibi bihugu bashaka kwinjira muri Israel.

Umutwe wa Hamas uyobora Palestine watangaje ko mu bapfuye harimo n’abana.

Leta ya Israel yatangaje ko Abanya-Palestine bagera ku 35 000 baje mu myigaragambyo basatira uruzitiro rugabanya iki gihugu n’intara ya Gaza. Ngo ingabo za Israel zahise zikora icyagombaga gukorwa.

Yanatangaje ko yarashe abagabo batatu bageragezaga gutega ibiturika hafi y’urwo ruzitiro, ngo indege zayo zinarasa ahari abarwanyi ba Hamas bari bamaze kurasa.

Uyu munsi nibwo Leta ya Amerika yimuriye ibiro bya Ambasade yayo i Jerusalem. Ni ibirori byari byitabiriwe n’umukobwa wa Perezida Donald Trump n’umukwe we.

Nubwo Donald Trump atagiyeyo mu buryo bw’amashusho bwa Video Conference yavuze ko igikorwa cyo kwimurira Ambasade y’igihugu cye i Jerusalem ari ikintu cyari gitegerejwe igihe kirekire.