Print

Huang ngo yifashisha igitsina cye akirukana amashitani mu bagore

Yanditwe na: Muhire Jason 15 May 2018 Yasuwe: 1944

Uwiyise umukozi w’Imana, Huang Jianjun ukomoka mu mujyi wa Guangzhou mu gihugu cy’ u Bushinwa aravugwaho umwihariko udasanzwe wo kuba yifashishije igitsina cye abasha kwirukana imizimu cyangwa amashitani mu bagore bafite ibibazo bitandukanye birimo kubura urubyaro cyangwa kubura amavangingo mu mubiri wabo .

Urubuga metro.co.uk dukesha iyi nkuru ruvuga ko uyu mugabo ngo abantu biganjemo abagore n’abakobwa bafite ibibazo bitandukanye bamugana ku bwinshi aho usanga bapanga guhurira mu byumba by’amahoteli n’ahandi babasha gukuramo imyenda yose bakisanzura nta w’ubahagaze hejuru.

Huang Jianjun, na we ubwe wemera ko afite ubushobozi bwo guhangana n’imizimu, avuga ko abagore badashimisha abagabo babo mu buriri gukemura ikibazo cy’abo ari nk’umukino kuri we. Buri mugore umugana wese agomba kuba yizeye ko ari bwambare ubusa nta nkomyi, umupasiteri na we akamujya hejuru akirukana iyo myuka mibi ituma abagabo babo batabakunda cyangwa batabiyumvamo uko bikwiye.

Umukobwa utaratangajwe amazina uherutse gufatwa na Polisi yo muri kariya gace k’ ubushinwa avuye kuryamana n’uyu wiyita umukozi w’Imana, yasobanuye ko yari asanzwe afite ikibazo cyo kutarangiza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina kubera indwara ya Diabete. Yemeje ko yemeye kuryamana n’uyu mugabo kuko abo yaryamanye nabo bose bamubwiye ko uriya muvugabutumwa bamuziho ububasha bwo guha abagore umugisha wo gushimisha abagabo babo mu gihe cyo gutera akabariro.