Print

Abakozi ba Hoteli bashyize hanze amashusho bari gufata ku ngufu umukiliya wabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 May 2018 Yasuwe: 3143

Uyu mugore yafashwe ku ngufu n’abakozi b’iyi hoteli y’ahitwa Sorrento mu mugi wa Naples,ndetse polisi yo muri iki gihugu yahise isohora impapuro zo kubata muri yombi,nyuma y’amashusho aba bagabo 5 bashyize ku mbuga nkoranyambaga bari kumufata ku ngufu.

Aba bakozi bifashe amashusho bari gusambanya uyu mugore barangije bayashyira ku rubuga nkoranyambaga rwitwa “Bad Habits”,bituma polisi itangira iperereza ryafashe umugabo umwe bitewe n’ibishushanyo yishyizeho ku mubiri.

Biravugwa ko aba bagabo 5 bakimara gusambanya uyu mukerarugendo w’Umwongereza w’imyaka 50, bamujyaniye abandi bari kumwe aho polisi yavuze ko yasambanyijwe n’abagabo bagera kuri 12.

Polisi yataye muri yombi abagabo 5 bakekwa barimo Antonino Miniero,Gennaro Davide Gargiulo, Fabio De Virgilio, Raffaele Regio na Francesco D’Antonio.