Print

Ikintu cyose umuntu ashobora gutekereza no kugikora yabishobora [VIDEO]

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 15 May 2018 Yasuwe: 2911

Ni kenshi twakunze kujya twumva bavuga ngo: ‘gushaka n’ ugushobora’, ibyo wiyaturiyeho nibyo bikubaho, kwizera kurarema, abandi ngo nta muntu wari wabasha gukoresha imbaraga zo mu mutwe we nibuze ngo ageze ku kigero cya mirongo itanu ku ijana, n’ibindi.

Ntibitangaje ko waba uzi umuntu wigeze kubaho atagira aho aba no kubona ifunguro ry’umunsi ari ikizamini, none ubu akaba ari umwe mu bantu bafite imidugudu ye y’ibyitegererezo acumbikiramo abantu, anafite abakozi amagana n’amagana bakora mu nganda ze?

Byanze bikunze hari umuntu uzi watangije urugamba rw’ impinduramatwara mu gihugu runaka, agatangira asobanura akarengane k’ abaturage yicaranye n’abantu bane cyangwa batanu bo mu muryango we, bikaza kurangira ayoboye intekerezo z’amamiliyoni y’ abantu ndetse n’ amatsinda y’abasirikare akemera kumurinda kandi atazi no kurashisha ka kabunda gato bita bucura.

None se ubu umuntu akubwiye ngo nyuma y’ imyaka 10 nzaguha miliyari 2 z’amafaranga y’ u Rwanda, ugomba kuzaba ufite ikintu wakoze nibuze gifitiye akamaro abaturage bo mu bihugu 5 byo muri Africa harimo n’ u Rwanda, utekereza ko utageza no ku myaka 5 ibi bintu waramaze kubigeraho?.

Tuvuge ko uyu muntu afite uyu mwihariko wo gufasha abantu muri ubu buryo kandi akaba azwiho ubunyangamugayo bw’ igihe kirekire, yewe tunamuhe imbaraga runaka z’ ubumana ku buryo igihe cyose wakoze ibyo agusaba, nawe aguha ibyo yakwemereye nta kabuza, uragira ngo abantu benshi uyu muhigo kuwesa ntibyaba nko kuguha ikizamini cyo gufungura kandi ushonje? Biroroshye kubyumva ko bushoboka cyane.

Mahatma Ghandi, umuhanga w’ ikirangirire utazibagirana mu mateka y’isi mu rugamba rwe rwo guharanira amahoro, kugwa ubwo abaturage bo mu gihugu cy’ u Buhindi bamufata nk’umubyeyi w’igihugu cyabo ibi bikanashimangirwa n’uko ku ifaranga rikoreshwa mu gihugu cyabo, hariho ifoto ya Mahatma Ghandi. Urebye uburyo yabanje kubaho nta nzu yo guhengekamo umusaya agira, nta compte agira kuri bank, yewe nta n’ akabati ko kubikamo imyenda agira, ariko bikaza kurangira yigaruriye imitima y’ abahindi barenga miliyoni Magana abiri ndetse n’amamilyari y’abatuye isi, nta gisirikare akoresheje habe n’inkoni, ibi byerekana ko mu ntekerezo za muntu hatarimo imbaraga z’ ikirenga ahubwo tutajya dukoresha.

Kuba ubasha kuvugana n’umuntu kuri telephone amajwi akishakira inzira mu kirere nta rutsinga rubahuza, kumva radio, ndetse n’ubundi bugenge bwose bukoresha inzira z’umuyaga arizo zitwa radio transmission aho ishusho, ijwi n’inyandiko bibasha guca mu kirere, kubaho kwabyo tubikesha Umutaliyani w’umu Ingeniuer mu by’ ingufu z’amashanyarazi Guglielmo Marconi.

Mbere y’uko avumbura ubu buryo bwa radio transmission, abantu bakoreshaga insinga ku buryo kugira ngo uvugane n’umuntu kuru telegraph, byasabaga ko habaho urutsinga ruhuza telegraph yawe n’iyuwo muri kuvugana. Nyuma yaje kuvuga ko ati: ‘ngiye kuzavumbura uburyo abantu bazajya bavugana bakoresheje inzira zo mu muyaga, bagenzi be batangiye kujya bamuseka cyange bavuga ko yasaze ndetse n’abo mu muryango bamuzanira umwe mu bantu bavura indwara zo mu mutwe batangira kuvuga ko ari umusazi. Ibi byaje kurangira abigezeho bagenzi be bose babura icyo barenzaho ahubwo barumirwa. Aba bagabo ndetse n’abandi benshi bakoze ubuvumbuzi bwadufashije kugira ngo ubuzima bworohe hari imbaraga zabateraga kubona ibintu bisa n’aho bidahari ariko bo bakabibona mu iyerekwa ryabo kandi bakabyemera, bikaza kurangira ibitekerezo n’ibyifuzo byabo bibyaye ibintu bifatika.

Iyi niyo mpamvu yateye umwanditsi Napoleon Hills kumara imyaka 25 akora ubushakashatsi ku bantu barenga 500 babaye abaherwe, ibirangirire n’ ibihangange kugira ngo ashyira ahagaragara ibanga ryaba ryarabafashije kubaka amateka ku rugero rutangaza benshi. Byose yabikusanyirije mu gitabo yise: Reflechissez et Devenez Richez cyangwa Think and Grow Rich

Iyo ugitangira gusoma igitabo cy’ uyu mugabo ku mpapuro zibanza, ubona ahantu handitse ngo: ‘Permettez-moi une brève suggestion qui pourrait vous donner d’identifier le secret de la richesse: tout accompliessement et toute richesse ont pour source une ideé’ Si vous êtes prêt à recevoir le secret, vous en possédez déjà ’.
Aha yagiraga ati: ‘mbere y’ uko dusobanura biziguye ibanga abaherwe benshi bakoresheje ngo bagere ku butunzi runaka, munyemere mbabwire ikintu kimwe. Iterambere ryaba iry’ ubutunzi mu mafaranga, mu by’ ubwenge cyangwa se ubundi bubasha n’ ubudahangarwa wahabwa na rubanda kubera icyo waba warabamariye, byose hatavuyeho na kimwe bibyarwa n’ igitekerezo. Niba ubyemera, ubu wamaze kugeza mu cya kabiri mu byo usabwa kugira ngo ugere ku rugero rw’ ubutunzi ndetse n’ ubudahangarwa wifuza.
Hari umuntu ushobora gutwika ntabashe kumva ubushye kuko ibitekerezo bye bihuze ku rugero utapimisha igikoresho icyo aricyo cyose cyangwa ngo ubisobanure mu magambo abyumvikanisha neza. Ibi birasa neza neza no kugira ikifuzo ndengamyumvire y’ abantu. Bitewe n’ ikintu ushaka kugeraho; uko ikifuzo cyo kugera kur’ icyo kintu kirushaho kuba kigari muri wowe ndetse n’ impamvu zigutera guharanira kugera kur’ icyo kintu zirushaho kuba nyinshi, ni nako ugenda urushaho kongera imbaraga zigutera kutumva imibabaro, ibizazane, inzitizi n’ ibindi bicantege byose bishobora kukubuza kugera ku nzozi zawe.

Ibitekerezo biyobowe n’ ubwenge n’ubushishozi, nta hantu na hamwe bitaniye n’ amafaranga cyangwa ibikorwa bifatika kuko gihe cyose bifumbiwe no kwihangana, kudacika intege ndetse n’ ikifuzo ndengamyumvire y’abantu, bibyara imbaraga zidagira urugero.’ Wakwibaza uti: ‘Izi mbaraga ziva he’?
Mu gitabo Napoleon Hills, yamuritse bwa mbere mu mwaka wi 1937 yagaragajemo uburyo 8 wakoresha kugira ngo ubashe kugira imbaraga zidasanzwe zibasha kugukoresha ibitangaza nk’iby’aba bagabo twavuze hejuru.

Ni ibintu bitandatu wakora kugira ngo bikugeze ku bukire ubwo aribwo bwose wifuza ndetse bukanagufasha guhindura ibitekerezo byawe mu bintu bifatika:
Ubwa mbere: Humiriza utekereze umubare w’amafaranga wifuza kuzagira mu buzima bwawe kandi ntugire ubwoba ngo ni menshi. Wowe yavuge gusa
Intambwe ya kabiri: imeza neza ikintu ugomba kuzakora kizakubyarira uyu mubare w’amafaranga ushaka. Wenda uvuge uti: ngiye kuzakora ubushakashatsi mpaka mvumbuye umuti wa sida, ngiye kuzakora inzu ya etage izajya ihingwamo imyaka itandukanye yabasha gutunga abantu miliyoni umunani, n’ibindi
Intambwe ya gatatu: Shyiraho igihe ntarengwa ushaka kuzaboneraho aya mafaranga
Intambwe ya kane: Andika umushinga uwige neza uwunononsore,ujyanye n’ibyo uzakora.

Intambwe ya gatanu: andika noneho ku rupapuro umubare wa ya mafaranga ushaka kuzatunga, igihe ntarengwa ugomba kuzaba waramaze kuboneraho aya mafaranga ndetse n’icyo uzaba ukora kizakubyarira ayo mafaranga.

Intwambwe gatandatu: Ugomba kuzajya usoma ibi bintu wanditse ku gapapuro nibuze inshuro 2 ku munis kandi ubisoma mu ijwi riranguruye. Ukabikora mbere y’uko ujya kuryama, na mu gitondo ubyutse. Wenda ukavuga uti: “nzatunga miliyoni ijana z’amanyarwanda, nzikuye mu buvumbuzi nzakora bwo kurinda abantu bari mundege gukomereka igihe habaye accident, mu mwaka wi 2033 ukwezi kwa 9, ibi bintu nzaba naramaze kubigeraho ndetse n’aya mafaranga nzaba narayabonye. Nta kintu na kimwe kizampagarika mu bushakashatsi bwange n’ubwo bantwika cyangwa bakamfunga, sinzahagaragara”.

Icyitonderwa: Ibi bintu uba ugomba kubikora ubishyiramo iyerekwa ridasanzwe ku buryo ubona aya mafaranga wamaze kuyagira neza neza kandi ukaniyumvisha umunezero uzagira mu gihe uzaba wamaze kugera kuri ubu buvumbuzi nk’aho byamaze kuba.
Birasanzwe uramutse wibajije uti ese: ‘ibi byonyine, nibyo umuntu akora, bikamuzanire ubudahangwarwa n’ubukire’. Nibyo rwose uko ubikora, hari akantu kaba muri roho ya muntu kagutera imbaraga n’ubwenge bwo gukora ibintu bidasanzwe ariko gakora bitewe n’uko ukabwira kakumva. Ushatse wabyita umwana w’uruhinja utabasha kubonesha amaso yawe uyobora ibikorwa by’ibintu byose utabizi. Ku buryo iyo urimo kwiyaturiraho ibintu byiza cyangwa bibi uyu mwana abyumva, akabigukorera uko wabivuze. Uyu mwana abashakashatsi bamwise subconscious.

Subconscious n’ ijambo ry’icyongereza rigoye kubonera igisobanuro ariko urisobanuye nk’ijambo gusa, wavuga ko ari: ‘ari akantu kaba munsi y’ intetekerezo za muntu’. Kakaba gakoresha umuntu mu buryo atazi. Aka kantu kavumbue n’ umu Psychologist witwa: ’Pierre Janet’ wabayeho kuva mu mwaka 1859 aza kwitaba Imana mu mwaka w’ 1947.

Mu mwaka w’ 1893 Sigmund Freud, umuhanga w’ikirangirire mu mu miterere ya muntu, nawe yafashe umwanya yiga neza yitonze kuri subconsciousness, ayisobanura agira ati: ‘navuga ko wenda subconsciousness ar’ igice kimwe mu bigize umuntu-mwuka cyangwa roho y’umuntu ’umuntu, katagira ibara cyangwa ingano gusa kugira ngo kabashe gukora uko bikwiye, nta ruhare na ruto umuntu abigiramo. ’Ubundi buryo wabisobanura neza, wavuga ko ari ibikorwa biba hagati y’ uko ubigiramo uruhare no kuba utabirugizemo’. Sigmundi Freud, yaje kwitaba Imana, atarabasha kubona ubusonuro nyabwo bwa subconscious, kuko yari agikomeje ubu bushakashatsi.

Undi muhanga witwa Carl Jung yaje yunga mu rya Sigmund Fareud, agira ati: ’Niba hari umurongo ntarengwa w’ibikorwa umuntu akora yitekerereje, bivuze ko hanabaho ibindi bikorwa bitagaragara biba mu muntu bishobora’ ubikorwa by’ umwuka bikorana na esprit cyangwa roho y’umuntu, we atazi ibi nibyo byitwa: ‘subconscious’.

Nyuma y’uko Pierre Janet avumbuye y’uko mu muntu habaho agace kayobora imbaraga soze zimutera kugera ku buhangange bwose bushoboka, Emile Coue, yashishikariye kusobanukirwa byimbitse imikorere ya subconscious/subconscient, agambiriye kumenya ukuntu umuntu yayikoresha.

Mu mwaka wi 1882 nibwo Emile Coue we yari nibwo Emile Coue yabashije kubona impamyabumenyi mu ishami ryogukora imiti aribyo bita Pharmacology. Ibyo yari yarize ntaho bihuriye n’Imitekerereze ya muntu.

Mu mwaka wi 1885 nyuma y’imyaka 3 émile Coué abona imyamyabumenye ye yo mu kiciro cya 3 cya kaminuza mu isesengura-miti ‘Pharmachology’, yahise atangira ubushakashatsi ngo amenye neza niba bishoka ko umuntu yabasha gutegeka subconscious ye imbaraga zayo akazikoresha mu buryo yifuza. Byaje kurangira avumbuye ubufindo bukoreshwa kugira ngo ukangure izi mbaraga ziba muri roho yawe. Ubu bufindo yabwise ‘autosuggestion cyangwa affirmation.

Emile COUE yaje gusoma igitabo cyitwa: Personal Magnetism cyanditswe na ’Professor Xenophon LaMotte Sage’ cyavugaga ku mbaraga zidasanzwe ziba mu muntu zibasha gutuma akora ibitangaza. Amahame yabonekaga muri iki gitabo yanaje kwemerwa n’ Ihuriro ry’ abaganga bo muri New ’York Medico-Legal Society of New York’ mu mwaka w’1899.

Nyuma y’aho Coue yahise ashaka uburyo imikorerey’izi mbaraga ayerekeza mu bucuzi bwe. Atangira kujya afata imiti yacuruzaga akayivugiraho amagambo yo kuyitaka afata n’indi miti ayigurisha atigeze ayivugaho amagambo yo kuyitaka, aza gusanga ko iyo yagurishije abanje kuyisigiriza, abarwayi bayifashe barahise bakira byihuse, naho abo yahaye imiti ntagire ijambo ayivugaho, batinze gukira. Ubu buryo yabwise ’Placebo response’. N’ukuntu umurwayi yiyumvisha ko yakize bikarangira akize nta ruhare imiti ibigizemo.

Ku nshuro ya 2 Emile Coue yaje gukora irindi geragezamu rugan. Ajya mu ruganda rwe, akora imiti atabasha kwica umuntu ariko itanafite ubushobozi bwo kuvura ku buryo umuntu akira indwara hanyuma mu kuyiha abarwayi akababwira ko iyi miti ifite ubushobozi bwo gukiza bidasanzwe. Icyamutangaje n’uko abarwayi bose yahaga iyi miti, nyuma yaje gusanga bakize kandi. Yahise abona ko aba barwayi bakijijwe n’ijambo yababwiye, ryakanguye za mbaraga za ka kantu kaba muri roho ya muntu kitwa subconscious katanga ubushobozi bwo gukira.

Ibi byatumye Emile Coue ahita ashyira hanze igitabo cye yise, (Self-Mastery Though Autosuggestion). Iki gitabo cyamuritswe bwa mbere mu mwaka wa 1920. Muri iki gitabo uyu mugabo nibwo yagaragajemo ubufindo umuntu akoresha kugira ngo ategeke igice ntangambaraga kigize roho ye kugira ngo kimukoreshe iby’ubuhanga. Ubu bufindo babwita: ’Autosuggestion’ mu rurimi rw’icyongereza.

Yasobonuye aka gatangambaraga kaba mu muntu nk’igikoresho umuntu wese avukana, akagikinisha mu ubuzima bwe bwose, nk’uko umwana akinisha agapupe. Gusa aka gatangambaraga kaba muri roho ya muntu gashobora kuzanira umuntu ibyago bikomeye mu gihe agakoresheje nabi yaba abigambiriye cyangwa atabigambiriye. Gashobora no kukugira umuntu wifuzwa na bose mu gihe ugakoresheje neza.

Ikindi kintu gitangaje aka kantu kaba muri roho ya muntu, kumva ibintu byose bisohoka ari amajwi. Biragoye ko wagatoza gukora akazi ubinyujije mu bitekerezo gusa. Coue Methode, ni uburyo bwe bwo kurema iyerekwa ry’ibyiza wifuza, ukavuga amagambo uhumirije, ukareba ibyo ushaka kureba noneho uko ugenda ubikora buri munsi, birangira watangiye kujya mu nzira zabyo.

Yavuze ko umurwayi ukunda kuvuga ngo nzakira, akabisubiramo inshuro nyinshi, ibitekerezo bye byerekeza ku burwayi, birashira, bigasimburwa n’ ibitekerezo byo gukira. Mbega ibi bikongerera ubushobozi bwo gutekereza kure cyane. Bigatuma imiti imukiza vuba. Ibi ntibikuraho akazi k’imiti ariko uku kwiyumva no kwiyaturiraho ibintu ushaka, bigira umumaro cyane.

Mu ndwara uyu mugabo yabashije gukiza harimo paralyse, kuvunika k’ urutirigongo n’umutwe udakira

Ubu bufindo bufite bufite akamaro ku kintu cyose umuntu yaba ashaka kugeraho kuko bigufasha kwitegeka kugeza ubwo ikintu ushaka kugeraho ukigirira urukundo rurenze ubwenge bwawe cyikagutwara, kugeza ubwo uzajya ukigiramo iyerekwa rifite intera ihanitse. Hari aho bigera abantu bakazajya babona ko unafite izindi mbaraga zidasanzwe ariko nta kindi n’ ubu buryo bworoshye rwose. Ibi binakoreshwa na bamwe mu ba pasitori mu kuvura abakirisitu indwara zimwe na zimwe. Uko ugenda utegeka subconscious yawe ibitekerezo n’umubiri wawe birakumvira.

Autosuggestion mu mwaka wa 1932 bwaje kwemerwa mu buzi ariko bwo bugakoreshwa nko kuruhura intekerezo zawe uhumeka gahoro ndetse ukanatekereza ku kintu kimwe cyonyine bimwe bita meditation cyangwa relaxation technique.
Autosuggestion kandi imaze kwemerwa na benshi mu batuye isi nk’uburyo bufasha umuntu kuyobora ibitekerezo bye, imibereho ye ndetse yewe bukaba bwanagufasha gukira indwara. Ubu buryo rero bufasha umuntu gutegeka cya gice cyitwa sub—conscious ku buryo uko ugenda utegeka sub-conscious yawe ibyo ushaka ni nako nayo igenda ikumvira ikabigukoresha .

Henry Ford, ari mu yakoresheje ubu buryo bumubyarira ubuvumbuzi buhanitse. Aho yafashe icyemezo cyo gukora imashini ifite cylindres umunani, niko guhamagara aba ingenieurs mu bukanishi cyangwa mechnique, abasaba ko bamukorera inyigo y’ icyo bisaba kugira ngo iyi mashini ibashe gukorwa, abagabo baragiye baricara baratekereza nyuma baragaruka baramubwira bati: “nyakubahwa iyi mashini kuyikora ntibyashoboka, uyu mushinga bishobotse wawihorera”. Henry Ford, ataratekereza byinshi yahise ababwira ati: “ejo ahubwo muratangra akazi nk’ ibisanzwe, ngewe nzajya mbahemba nk’ abakozi, hanyuma mutangire ubushakashatsi kugeza igihe tuzakorera iyi mashini nk’uko nyifuza”. Amezi aragenda agera muri 12 aba ba ingenieurs batarabasha kuvumbura inzira bacamo kugira ngo bakore iyi machine ifite cylindre umunani nk’uko sebuja yayishakaga.
Niko kugenda begera sebuja baramubwira bati: “burya ibyo twakubwiraga niko bimeze, iyi mashini kuyikora ntibishoboka”.

Ford, n’ uburakari bwinshi arababwira ati: “musubire ku kazi kanyu amafaranga n’ ayange nta kiguzi cy’ ubushakashatsi mbasabye, mukore ibyo musabwa nk’abakozi ndabizi neza ko iyi mashini izakorwa nk’ uko mbishatse.” Nyuma y’ igihe gito bakomeje guterateranya ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo imishini ifite cylindres umunani ishoboke, baba baguye ku gitekerezo cyari cyarabihishe; imashini iba ikoretse gutyo.
None se iyo uyu mugabo Henry Ford, ataza kuba afite imyumvire n’imitekerereze imeze gutya, ubu iyi mashini yari kubaho? N’ ubwo ataari umukanishi ariko niwe wayikoze rwose kuko yavuye mu bitekerezo bye. Akab’ ari nayo mpamvu iki cyabaye igihangano cye.

Aha wakwibaza utu se; aho wenda Henry Ford, kuko atari ahubwo agahatira inzobere mu bukanishi gushaka uburyo bahanga imashini, aho wenda ibi bintu ntiyaba yarabikoze ameze nk’ uwiyahura avuga ati: “amafaranga yange n’ ashaka ashye, ndakomeza gukora icyo niyemeje mpaka” ariko wenda ku bw’ amahirwe bikaza kurangira bigenze uko yabishakaga? Aha waba utekereje nabi. Ikindi se wenda ntibishoboka ko yaba yari afite ubwenge bwinshi bureba kure kurusha aba bakanishi bikaba aribyo byatumaga arebesha amaso y’ umutima akabona inzira ubu buvumbuzi yashakaga gukora buzacamo ariko kuko atabyize, akabura uburyo abishushanyiriza cyangwa abisobanurira aba bakanishi?

Thomas Edison, wavumbuye empoule y’ amashanyarazi idufasha kugira urumuri rwiza mu nzu, biratangaje uburyo yize amashuli 3 abanza gusa, ariko biza kurangira akoze ubuvumbuzi bufitiye abatuye isi bose akamaro ku rugero rungana gutya. Inyandiko nyinshi zagiye zimwandikaho zigaragaza ko kugira ngo iyi empoule ijye kwaka, yayigerageje nibuze inshuro ibihumbi 10’000. Ibi ntiwabishingiraho uvuga ko kutiga aribyo bifite akamaro ahubwo wakwibaza uti: “ko uyu mugabo atari yarize, akabasha kugira kwihangana no kudatatira icyo yiyemeje kugeraho, kandi bikanaza no kurangira abigezeho koko, ubu iyo aza kuba yarize, byari kugenda gute?” Aha icyo wakwemeza neza n’ uko Atari ubwenge buruta ubwa abandi bwatumye akora ibi ahubwo yari afite intumbero idasanzwe y’ ikintu ashaka kugeraho, iyo wumvise ibi ubhitwa wibaza uti: “iyi ntumbero n’ uku kwiyemeza kungana gutya ko bigirwa na mbarwa biterwa n’iki?

Igitabo cyitwa: “Reflechissent et devenez Riche bisonuye ngo: “Tekereza neza biguhindure Umukire”, cyanditswe kugira ngo kigusobanurire uko wabigenza ngo ubashe kugira imbaraga mu ntekerezo zawe ndetse n’ imyumvire imeze nk’ iya aba bagabo babereye urumuri isi kugira ngo nawe utere ikirenge mu cyabo, subconscious yawe ku buryo igukoresha iby’imbaraga.

Iyo subconscious yawe yamaze kumenyera, ugera ubwo kukora ubushakashatsi, ndetse no gutekereza bitakubera nk’ikizamini ahubwo uba wumva umeze nk’urimo gukina game, kuko n’umuntu ukina game burya nawe aba yibaza ibibazo ndetse anatekereza nk’urimo gukora ikizamini k’imibare ahubwo igituma amara umwanya munini abikora kandi ntibimutere ibibazo mu mubiri we, n’uko abayamaze kwiyumvisha ko ari umukino, no gutoza subconscious yawe ngo igufashe kugira imbaraga no gukoresha intekerezo zawe bihagije, bisaba ko uyitoza mpaka igeze ku rugero rwo gutekereza byikubye inshuro z’aho wagarukirizaga.

Ubwenge Yehova yaremanye abantu burahambaye, ikimenyimenyi n’uko nta muntu n’umwe wabayeho wari Wabasha kumenya ikigero cy’ ubwenge bwe. Kuko buri gihe duhora tubona ibintu bitangaje, byakozwe n’ abantu basanzwe kandi mu buryo tumenyereye ariko bikarangira bibaye ibitangaza. Hari indirimbo waririmba, isi yose ikarara iyimenye, hari ijambo wavuka, rigahindura abatuye isi bose. Ibi byo noneho naho bihuriye no gukora ibyogajuru, n’ukuvuga ijambo ryonyine kandi abantu bazi kuririmbwa no kuvuga ntiwababara, none se kuki bidakorwa ku bwinshi???

Ikintu cyose umuntu abasha gutekereza, no kugikora birashoboka.

Iki cyegeranyo cyakozwe n’ Umunyamakuru wa TV1, Kayishunge Etienne:


Comments

9 April 2019

Urakoze cyane,muvandi byambagaho nange nkabyiyumvamo,sinajyaga nsobanukirwa neza ikintera umuhate nubushake gusa nkabyiyumvamo.naciwe intege kenshi hamwe nabagenzi bange bamwe,gusa nge numvaga ntazi ibyo bavuga.narakomeje none football niyo ingaburira.